Icyifuzo cy’abadepite kigamije guca umwuga w’uburaya ndetse n’abawukora nticyumvikanwaho na bose. Abishinzwe ubuvugizi ku myuga inyuranye (ndetse harimo n’umwuga w’uburaya) muri guverinoma y’u Bufaransa, kuri uyu wa kane bateraniye hamwe n’abakora uwo mwuga kugira ngo bumvikanishe ijwi ryabo.
Bakaba batangaza ko igihe uburaya bwahabwa akato byatuma bukorwa mu ibanga hirya no hino, ahantu hatemewe bikaba byarushaho kugira ingaruka mbi.Nk’uko umuhanga mu by’amategeko ,Sarah Marie Maffesoli abitangaza.
Sarah Mafesoli arongeraho ko mu gihe umwanzuro wo guca uburaya waba ushyizwe mu bikorwa indaya zigacibwa ahagaragara nko mu tubari, mu mahoteri, byazitera kwibasira imihanda aho n’uburyo bwo kwikingira bwaba ari ikibazo nyuma y’uko abakiriya bazaba bagabanutse bigatuma indaya zakwemera gukorerwaho ibibi bishoboka kugira ngo zibone icyo zironka. Bityo uyu munyamategeko akaba yifuza ko icyo cyemezo cyasuzumanwa ubushishozi.
Ikindi na none ngo ni uko perezida w’ubufaransa Nicolas Salkozy na we atemera iki cyemezo cyo kuburizamo uyu mwuga.
0 comments:
Post a Comment