Byagiye ku mugaragaro ko dukunze kumara amasaha menshi imbere ya za televizuyos, imirimo ikomeye ku munsi, ariko ntitwite ku buryo dushobora kuhavana umubyibuho ukabije cyane. Gusa hari icyo wakora kugira ngo ibiro bigabanuke:
Kubaho mu mutuzo ni bwo buryo bwo kubaho neza. Ntuhore uhangayitse. Uru ni rwo rufunguzo maze ntuzongere guhora wumva warabaye imbohe yo guhora uhangayikishijwe n'ingano yawe. Icyo ugomba gukora ni ukugenzura imirire, ukarya duke ariko mu buryo butekerejweho Atari ukwiyicisha inzara ak’abarashaka kujya kuri taille. Ndabyumva ngo byoroha kubivuga ariko kubikora bikaba ingorane, ariko ubu buryo ubwitayeho bwagufasha.Pat Booth, Diregiteri Wungirije mu Serivise z imirire muri Kaminuza ya California mu Cyigo cy'Ubuvuzi i San Francisco atangaza ko ikibazo ari uko abantu benshi bagira akamenyero ko gufungura cyane ku buryo kurya bicye byababera ikibazo.
Yego kureka icyo wamenyereye biragoye, ariko ejo wazumva ukuntu umererwa neza uhinduye. Ugomba kubanza rwose ukabyiyumvisha mu mutwe. Byose nta kidashoboka no mu bikorwa byahita bikorohera.
Reka dutangire
Nkuko Paul Wolf, uhagarariye ubuzima avuga ko utahita utangira kurya duke umunsi umwe. Tangira ugabanya ibyo ushyira ku isahani, bityo bityo mu minsi mike uzahita umenyera kurya
duke.
Ntiwiyicishe inzara rwose. Urugero niba wafataga urugero rwa caroli 2,500 ushaka kugera kuri 2,000, genda ugabanya 20 ku ijana. Irinde ibintu by' ibisosi cyane. Gerageza kwimenyereza ibiryo bisanzwe.
Imyitozo iherekeza imirire
Indyo wamaze kwimenyereza ugomba kujya uyongeraho imyitozo ngoror mubiri. Maze ibi nubikora uko twabivuze, urebe ukuntu utangira. Ariko wibuke ko ugomba gutekereza uko umubiri wawe umeze , ntiwite cyane ku biro byagabanutse. Wowe umva uko umerewe.
Rya witonze
Burya erega iyo uri no kurya, ubwonko nabwo buba buri kumva ibyo ukora. Reka rero gusiganwa. Banza uhekenye neza, umire, nyuma ubone kongera gutamira igihe wumva ko bimaze kugenda. uramenye ntugashyire mu kanwa ibiryo byinshi, dukeduke mpaka urangije kuri rya funguro ryawe wigeneye kugira ngo ibiro bitakubera umutwaro.
0 comments:
Post a Comment