Nubwo Kanseri y’amabya idakunze kuboneka, ngo ni imwe muri za kanseri zifata abasore ndetse n’abagabo bakiri bato bafite hagati y’imyaka 20-35. Iyi kanseri kandi abo ifashe ngo yaba ibazahaza cyane ndetse ikaba ishobora no kubatera ubugumba.Nkuko tubisanga mu gitabo “The professional guide to signs and symptoms” ndetse no ku rubuga rwa internet www.doctissimo.com, ngo 95% bya Kanseri y’amabya bishobora kumenyekana mbere cyane, ku buryo yavurwa igakira nt akibazo.
Ibi ariko bikaba bisaba ko umuntu ku giti cye ajya kwa muganga agakoresha ibizamini hakamenyekana niba ayifite kandi ikamenyekana ikiri ku rugero ruto.
Iyi Kanseri rero ifata amabya, iyo imaze kwarikamo ifata uturemangingo dukora intanga ngabo. Ikikubwira ko ufite iyi kanseri ni uko wumva ibintu bibyimbyemo mu mabya yawe kandiukumva bikubabaza.
Hari nubwo wumva ubabara mu gice cyo hasi ku nda, hanyuma kandi ukumva amabya yawe aremereye cyane kandi nay o akakubabaza.
Kunywa urumogi rero, ngo byaba byongera ibyago byo kuba umugabo yarwa Kanseri y’amabya ku rugero rwo hejuru cyane. Umugabo wese rero ngo ashobora kwikorera ikizamini nyuma yo koga (douche) akorakora n’intoki ku gahu gatwikiriye amabya (scrotum), kugira ngo yumve niba harimo utubyimba, yakumva harimo utubyimba akihutira kujya kwa muganga.
Baza Shangazi
Urwego News
Kunywa Urumogi Byongera Ibyago byo Gufatwa na Kanseri y'Amabya
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment