Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ifunguro rya mu gitondo ritera umuntu kugira ibiro bikwiye

Gufatira ifunguro rya mu gitondo mu rugo ngo byunganira umubiri w’umuntu kugira ibiro bikwiye mu buzima.

Ibi ni ibyavuye mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’Ikigo ‘Consumer Reports Nation Research Center’ cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo cyegeranyo cyibanze cyane ku mirire, by’umwihariko ku kamenyero ko kugenzura ibijyanye no gutakaza ibiro nk’uko urubuga observatoiredupain.fr rubitangaza. Mu byibanzweho hakorwa iki cyegeranyo harimo gufata ifunguro rya mu gitondo ariko umuntu yirinda ibinyobwa birimo gaz (boissons gazeuses).

Ngo ku munsi wakozweho iki cyegeranyo, ku bantu 1.234 bakoreweho ubushakashatsi, 78% basubije ko bafata ifunguro rya mu gitondoariko abagera kuri 22% bo bavuze ko batigeze bafata ifunguro rya mu gitondo.

Ngo muri rusange, umubare w’ibiro umuntu aba agomba kugira, basanze ku bafatiye ifunguro rya mu gitondo mu rugo uri hasi y’uw’abarifatiye hanze yo mu ngo zabo (nko muri restaurant) kandi ngo baba batariye byose mu bigize ifunguro rya mu gitondo. Ngo iki cyegeranyo nticyagaragaje ibisubizo nyabyo ku bigize ifunguro rya mu gitondo, kuko ngo nta tegeko ririho ku buryo umuntu ashobora kugenzura ubushake bwo kurya (appétit). Ariko na none ngo ni byiza guhitamo indyo igizwe n’ibitunga umubiri ugereranyije n’uko wumva ushonje.

Ikindi ni uko gusimbuka ifunguro rya mu gitondo ugamije gutakaza ibiro bitemewe na gato kuko inzara irushaho kwiyongera noneho nyuma y’igihe kirekire ugasanga umuntu arashaka kurya cyane yibanda ku bintu birimo isukari nyinshi. Ni yo mpamvu, gufata ifunguro rya mu gitondo ryiganjemo ibinyampeke (nk’umugati), ibinyamavuta (nk’amavuta y’ubunyobwa), imbuto cyangwa se umutobe wazo, ari zimwe mu nkingi zigize ifunguro rya mu gitondo ryuzuye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo