Uburyo bwiza bwo gutangira umunsi neza ni uko uba wafunguye ifunguro rya mugitondo ryuzuye (healthy breakfast).
Iyo ijoro rikeye umuntu abyutse, amazi aba mu mubiri n’ingufu biba byagabanutse, icyo gihe hakaba hakenewe kwiyonger mo izindi mbaraga kugira ngo dutangire umunsi neza. Ibi bikaba bifasha n’igifu kutagira ibibazo mu masaha y’amanywa.
Nk’uko bitangazwa na Destinationsante.com, ngo ifunguro rya mugitondo rigomba kuba ryuzuye, hari ibintu bikurikira bitagomba kuburamo:
Icya mbere ngo rigomba kuba ririmo proteine kuko ngo iyi proteine ituma uza gufata ifunguro rya ku manywa (lunch) nta kibazo wagize mu nda. Mu byaguha proteine hakaba harimo fromage y’umweru, ikivuguto (yoghurt) n’amagi.
Icya kabiri ni ibinyampeke, ibi bikaba byagufasha kubona amasukari; mu bundi buryo ni ibigufasha kuba wagenda urugendo rurerure.
Imbuto na zo ni ingenzi kuko zitanga vitamine n’isukari bikagufasha gutangira umunsi ukomeye.
Ikindi kandi uba ukeneye n i icyo kunywa kugira ngo ugarure amazi aba yatakaye mu ijoro nk’uko twabibonye haruguru ko nijoro iyo turyamye amazi n’imbaraga by’umubiri bigabanuka.
Nk’uko uru rubuga rukomeza rubitangaza ngo niba ubyutse wumva udashonje, ba uretse umare akanya ubone gufungura, banza woge, wambare hanyuma ubone gufungura iryo funguro rya mugitondo. Breakfast ni ifunguro ryiza cyane, bityo rero rifate wicaye kuko ntirigomba kuba agakombe k’icyayi unywa wirukanka cyangwa wihuta.
Murumva rero ko ari ifunguro rikenewe cyane mu buzima, niba wagendaga wihuta mu gitondo nta cyo ufashe, ntukongere kwibagirwa iri funguro ry’ingenzi mu buzima bwacu.
0 comments:
Post a Comment