Malariya ni imwe mu ndwara zandura iterwa n’agakoko (parasite) kitwa Plasmodium kangiza ingirangingo z’umutuku z’amaraso(red blood cells). Amateka yerekana ko iyi ndwara yabayeho kuva umuntu yabaho n’ubwo abavumbuzi mu by’indwara bari batarakayimenya kugeza muri 1740 aho umuganga witwa H. Walpole yayivumbuye ndetse agatangira no kwerekana ibimenyetso byayo. Ijambo malariya rikaba rikomoka mu gitaliyani “mal aria” bishatse kuvuga umwuka mubi ubisobanuye mu kinyarwanda. Mu mwaka wa 1880, umuganga C. Laveran niwe wabaye uwambere mu kwerekana udukoko dutera malariya mu maraso y’umuntu, maze 1889, umuganga witwa R. Ross amwunganira yerekana ko imibu y’ingore ariyo ikwirakwiza utu dokoko mu bantu. Kenshi iyo ugiye mu byaro wumva abaturage bakubwira byinshi kuri malariya, bamwe bati habaho iy’imisaraba ibiri, iy’umwe cyangwa iy’itatu emwe abandi ntibatinye kukubwira ko hari n’indi izana ibisazi mu mutwe bikicanga. Ntakabura imvano kuko ibyo abaturage baba bavuga akenshi bigira aho bishingiye. Udukoko dutera malariya aritwo plasmodium tugabanijemo ibice bine. Hari agateye ubwoba cyane ndetse ari nako gatera malariya y’igikatu imwe ishobora gucura inkumbi umuntu aramutse atayivuje. Ako ngako kitwa plasmodium falciparum malaria. Akandi gakoko ko mu bwoko bwa kabiri bwa malariya ko ni gashya kakaba kitwa Plasmodium knowlesi, nako kari mu dukoko twa plasmodium duteye ubwoba mu gukwiza malariya. Utu dukoko tukaba tuboneka gusa mu bwoko bw’inguge zifite imirizo mireremire isa n’iy’ingurube. Utu dukoko twa Plasmodium knowlesi natwo dutera malariya y’igikatu ishobora guhitana umuntu byihuse cyane igihe ativuje vuba. Utundi dukoko dusigaye ni ukuvuga plasmodium vivax, plasmodium malariae ndetse na plasmodium ovale two ntidufite ubukana, gusa ariko hano bikaba bitavuze ko igihe dusanzwe mu maraso y’umuntu nta bufasha agomba guhabwa.
Kugeza ubu, impfu zigera kuri miliyoni ebyiri buri mwaka ku isi zikaba ziterwa n’utu dukoko dutera malariya twitwa plasmodium. Mu bava ku isi abenshi akaba ari abana bari munsi y’imyaka itanu bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Na none kandi buri mwaka hakaba hagaragara abandi bagera kuri miliyoni 400 bafatwa n’iki cyorezo ku isi yose.
Ese wamenya ute ko urwaye malariya?
Abantu bagirwa inama yo kugana amavuriro igihe cyose bumva batameze neza. Gusa hari abibwira ko barwaye indwara runaka bakihutira guhamura cyangwa kugana amafarumasi cyangwa bakivuza magendu cyangwa se abandi ugasanga bihase ibinini bitajyanye n’indwara barwaye aribyo bibaviramo gukomerezwa cyangwa no gutuma umubiri wabo utangira kwanga imiti imwe n’imwe. Ni byiza rero ko igihe cyose ugaragaje ibi bimenyetso tugiye kubabwira wakwihutira kwa muganga. Muri byo harimo kugira ibimenyetso bisa n’iby’ibicurane cyangwa gripe nk’umuriro mwinshi, gutengurwa, gucika intege kw’ingingo ndetse no kubabara umutwe. Hari n’abandi bashobora kugira isesemi nyinshi yiyongera kuri ibi biemenyetso, kuruka, gukorora ndetse no gucibwamo. Uko kandi utu dukoko tugenda duca intege abasirikare b’umubiri, umurwayi wa malariya agenda arushaho gutitira, kugira umuriro mwinshi ndetse akanatangira kujya azana ibyunzwe buri kanya. Kenshi usanga uwo yazahaje atangira kugira uruhu rujya gusa n’umuhondo ndetse imboni z’amaso nazo zigafata iri bara bitewe n’uko za ngirangingo z’umutuku ziba mu maraso ziba zangiritse kimwe n’ingirangingo z’umwijima.
Ku bantu barwaye malariya y’igikatu ariyo iterwa na Plasmodium falciparum bashobora kugira ibibazo byo kuva amaraso, kugwa igihumura, kunanirwa gukora k’umwijima n’impyiko, ibibazo by’imyakura yo mu mutwe, kugwa muri koma ndetse bakaba banahitanwa byihuse n’ingaruka z’iki cyorezo. Akenshi usanga iyi malariya yo mu bwonko ishobora guhitana abantu mu gihe cyihuse nubwo waba uri kwitabwaho kuko hagati ya 15%-20% ifata bahita bapfa.
Ese malariya yandura ite?
Iyo ugenzuye neza aho udukoko twa malariya dukurira bisa n’aho bigoye kubyumva kubera ko ikurira ahantu habiri ni ukuvuga mu muntu ndetse no mu mibu y’ingore yitwa anopheles. Iki cyorezo gikwizwa mu muntu iyo umubu ufite utu dukoko twa plasmodium urumye umuntu ukamutumutera mu maraso.
Utu dokoko duhita tujya mu maraso maze tukerekeza mu mwijima aho dukurira tuwangiza ari nako dushyira uburozi mu ngirangingo. Iyo utu dukoko turimo gushyira uburozi mu maraso dukomeza kuyakuriramo ku buryo n’undi mubu iyo uje ukaruma uwafashe natwo ukagenda ukaruma undi muntu nawe ahita yandura. Twa dukoko tugaruka mu nda ya wa mubu noneho ikarekura imvubura z’amacandwe arizo zituma utu dukoko tugumya gukurira mu gifu cyawo aho ugenda urekura utu dukoko udukwirakwiza mu bantu. Bitewe n’ubwoko bwa plasmodium umubu utera mu muntu, bishobora gutwara igihe kiri hagati y’ibyumweru, amezi ndetse n’imyaka utu dokoko tutaragaragaza malariya mu muntu. Gusa kugira ngo umuntu agaragaze ibimenyetso bya malariya igihe yarumwe n’umubu ukamushyiramo twa dukoko dukaze twa malariya bishobora gutwara igihe cy’iminsi 21. Naho plasmodium vivax na plasmodium ovale zigumira mu mwijima aho zikurira ku buryo umuntu agaragaza ibimenyetso bya malariya hashize hagati y’amezi 8 kugeza ku mezi 10 arumwe n’umubu. Gusa ikibazo kibaho ni uko utu dukoko dukomeza tukigumira mu mwijima n’igihe umuntu yamaze kuvurwa malariya bityo akaba yakongera gufatwa nayo.
Kenshi abantu bajya bibaza impamvu umugore utwite n’umwana wo mu nsi y’imyaka 5 barindwa malariya cyane. Malariya yibasira abagore batwite ndetse itanaretse umwana uba uri mu nda.. Malariya iyo igeze ku mugore utwite imwongerera ibyago byo kuba yanakuramo iyo nda, kuba yabyara umwana udashyitse, ndetse no kubyara umwana upfuye. Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara honyine, malariya ikaba ihitana abana muri ubwo buryo bagera kuri miliyoni 2 buri mwaka naho impinja zihitanwa nayo zikaba ziri hagati ya 75,000-200,000. Niyo mpamvu abagore batwite batuye muri iki gice cy’umugabane cyangwa se n’abandi bagore batwite bagendagenda mu bice malariya yibasiye bagirwa inama yo kureba muganga ndetse akanabaha imiti yo kubarinda iki cyorezo.
Ngayo nguko rero, mumenye ibitera malariya. N’ahanyu rero ho kuyirinda muryama mu nzitiramubu ikoranwe umuti, mugirira isuku aho mutuye aha ndavuga gutema ibihuru bikikije urugo ari byo ndiri y’umubu ukwirakwiza malariya. Igizayo ibimene by’ibijyo, amacupa n’ibindi bimene bishobora kurekamo amazi ariho imibu ikurira. Kora isuku iwawe uvanaho ibiziba n’ibindi binogo byarekamo amazi ariyo ndiri y’umubu. Kinga amadirishya ku mugoroba kandi igihe wumva ufite ibimenyetso bya malariya wihutire kwa muganga. Kurikiza inama zose uhabwa n’abaganga ndetse n’abajyanama b’ubuzima kandi wemere baguterere umuti wica imibu mu nzu maze urebe ukuntu uca ukubiri na malariya ugatunga ugatunganirwa.
Baza Shangazi
Urwego News
Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya malariya
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment