Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Sobanukirwa n’imiterere y’indwara y’imirari

Imirari igaragazwa nuko amaso yombi y’umurwayi aba ataringaniye; icyo gihe ijisho rimwe rishobora kuba ritumbiriye mu ikerekezo umuntu ari kurebamo naho irindi ridatumbiriye aho umurwayi ari gushaka kureba. Imirari ishobora guterwa nuko imikaya (muscles) ishinzwe gutwara amaso mu byerekezo bitandukanye iba idafite imikoranire myiza hagati yayo, bikaba byatuma amaso yombi atareba mu cyerekezo kimwe.Imirari kandi ishobora no guterwa n’ikibazo cy’ubwonko, aho butabasha kugenzura neza icyerekezo cy’amaso yombi. Hari ibindi bintu byinshi bishobora gutuma umuntu agira imirari, kuko umuntu ashobora kugira imirari ayikomora mu muryango avukamo, akenshi imirari ikunze kuba umurwayi yarayivukanye ariko kandi ashobora no kugira ubundi burwayi akuze bugatuma agira imirari urugero twavuga nk’impanuka, ni ngombwa kwihutira kwegera abaganga b’amaso bakamufasha hakiri kare.

Iyo amaso yombi ataringaniye, bigabanya uburyo umuntu areba ndetse iyo agize ubwo burwayi akuze, bishobora kumutera kujya abona ibintu bibiri bitandukanye (double vision) kuko amaso aba yoherereza ubwonko amafoto atandukanye. Imirari rero ngo yaba itangira kugaragara iyo umwana amaze byibuze amezi 36 bavutse.

Imirari ishobora kuvurwa igakira burundu iyo ibonetse hakiri kare ndetse umuntu wari uyirwaye akongera akareba neza, ariko iyo itinze kuvurwa, ubwonko buhanagura ifoto yaturukaga ku jisho rifite ikibazo ku buryo uburyo ryarebaga bugabanuka (Lazy eye), icyo gihe umuntu nubwo bamuvura biba ari ukugira ngo amaso ye aringanire gusa kuko rya jisho baba baratinze kuvura maze ubwonko bukirengagiza ifoto mbi ryohereza.

Uramutse urwaye cyangwa ufite umuntu ufite imirari, byaba byiza wihutiye kwegera inzobere mu kuvura indwara z’amaso bakagufasha hakiri kare.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo