Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ikoranabuhanga rishya ryakoreshwa mu kwica intanga ngabo, nk’uburyo bushya mu kuboneza urubyaro

Mu bushakashatsi buri gukorerwa muri kaminuza ya Calorina y’Amajyaruguru ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baravuga ko habonetse uburyo bushya bwo kwica intanga ngabo hakoreshejwe ibyo bita Ultrasons, umuntu ya kwita amajwi mato cyane umuntu atabasha kumva kandi afite ingufu nyinshi.

Ubu bushakashatsi buterwa inkunga n’umuryango w’umuherwe Bill Gates afatanije n’umugore we Melinda Gates bukaba bwarakorewe ku mbeba muri Laboratwari yiga ibijyanye n’imyororokere y’ibinyabuzima ndetse n’indwara zituruka ku misemburo yo mu mubiri (hormones). (Reproductive Biology and Andrology lab) yo muri iyi Kaminuza.

Inkuru dukesha BBC News report baratangaza ko Uyu muryango w’umuherwe Bill Gates watanze amafranga menshi uyaha abashakashatsi bo muri iyi Kaminuza kugira ngo bige kuri ubu buryo bushya bwo kwica intanga ngabo hakoreshejwe Ultrasons, mu rwego rwo kugira ngo haboneke ubundi buryo bwakoreshwa mu kuboneza urubyaro.

Aba bashakashatsi baravuga ko nyuma y’iminota 15 yonyine, imbeba yahawe izi Ultrasons usanga umubare w’intanga ngabo (Spermatozoides) ndetse n’uturemangingo (cellules) two mu mabya dukora intanga ngabo, muri izi mbeba wagabanutse ku buryo bugaragara.

Baravuga ko kandi ibi byigaragaza kurushaho igihe izi Ultrasons zihawe imbeba bazinyujije mu mazi ashyushye kandi arimo umunyu.

Aba bashakashatsi baravuga ko kugira ngo byibuze umugabo atabasha gutera inda, ari uko umubare w’intanga ngabo mu masohoro ujya munsi ya million 15 kuri mililitiro imwe y’amasohoro, akaba ari urugero rukoreshwa mu gupima ibintu bisukika). Mu mbeba rero ngo basanze uyu mubare ugabanuka kugeza ku kigero cya million 10 muri millitiro imwe y’amasohoro. bigaragaza ko ubu buryo bukoreshejwe ku bantu bwakora nta kabuza.

Dr James Tsuruta uyoboye itsinda ryaba ba bashakashatsi aravuga ko hakenewe gukora izindi nyigo zihambaye mu rwego rwo kureba igihe ubu buryo bukoreshejwe bwamara ndetse niba nta ngaruka bwatera zirimo ubugumba ku bantu.

Dr Allan Pacey umwarimu muri Kaminuza ya Sheffield aravuga ati “iki ni gitekerezo cyiza ariko kandi hakenewe inyigo zihamabaye kugira ngo turebe niba intanga zishobora kongerwa gukorwa nta kibazo, kuburyo bitatera ubugumba cyangwa izindi ngorane ku buzima nyuma yo guhabwa izi Ultrasons.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo