Gukora siporo umwanya ungana n’iminota 15 buri munsi bishobora kugabanya kanseri kandi bikongera icyizere cyo kubaho nk’uko ubushakashatsi bwanyuze kuri televiziyo yo muri Amerika ABC bubivuga.
Mu nkuru ikinyamakuru kiri ku rubuga rwa internet www.slate.fr gikesha televizizo y’Abanyamerika ABC, iravuga ko abashakashatsi bo mu gihugu cya Taiwan bakurikiranye abantu 400.000 mu gihe cy’imyaka 12, abo bantu bakaba bari bashyizwe mu matsinda atandukanye: abatajya bakora siporo, abayikora gake, abayikora biri mu rugero, abayikora cyane n’abayikora mu rugero rwo hejuru cyane.Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi nk’uko byasohotse mu kanyamakuru k’ubuzima ‘The Lancet’, byerekanye ko abantu bari mu itsinda ry’abakora siporo gake byibuze bayikora igihe cy’iminota 15 buri munsi, basanze iyo siporo yagabanya ibyago byo gufatwa na kanseri ku gipimo kingana na 10% kandi icyizere cyo kuramba kikaba kirusha imyaka 3 ba bandi batajya bigora bakora siporo.
Nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru cyandika ku bya siyansi ‘New Scientist’, buriya bushakashatsi bw’Abanya-Taiwani bwemeza ko «Uko ukora imyitozo ngororamubiri cyane, ari na ko ugira amahirwe menshi yo kubaho.» Iki kinyamakuru kivuga ko abantu bakora siporo ku rwego rwo hejuru baba bafite imyaka 4 cyangwa 5 yiyongera ku gihe cyabo cyo kubaho ugereranyije n’abatajya bakora siporo.
Ku bwa Dr.Chi-Pang Wen, wakurikiranye ibya buriya bushakashatsi, abuvugaho ntiyagiye kure y’ibyo bagenderagaho mu buzima bwabo cyera.
«Iminota 30 umuntu akora imyitozo ngororamubiri byibuze mu minsi 5 y’icyumweru ni ryo ryari itegeko twagenderagaho mu myaka 15 ishize, none tumaze kuvumbura ko ½ cy’icyo gihe gishobora kugira umumaro.»
Nyamara Dr. Wen ntaca intege abagikurikiza itegeko rya kera «règle d’or» ryo gukora iminota 30 ngo babe bayigabanya, ahubwo yumva ko ari uguha akanyabugabo abantu badakora siporo ngo nabo bakore. Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko buri minota 15 y’inyongera umuntu akora siporo igabanya 1% by’ibyago byo kurwara kanseri.
Nk’uko biri muri buriya bushakashatsi bw’Abanya-Taiwani, ngo mu byo bagendeyeho, buri minota 15 ya siporo ishobora kuba imyitozo umuntu yakora ntimubuze kuganira n’undi, nko gutambuka intambwe ndende, kwiruka gake gake, kugenda ku igare cyangwa kubyina umuntu yibereye muri salon iwe.
Cyakora bamwe mu baganga babona ubu bushsakashatsi bwakozwe budasobanura neza isano iri hagati yo gusaza vuba no kudakora siporo nk’iki kibazo cya Dr. Daniel Blumenthal wo mu ishami ry’ubuganga muri Atlanta ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika: «Ese abantu bapfa vuba ndetse bakarwara kanseri kuko badakora siporo, cyangwa ntibakora siporo kuko barwaye, kandi bagapfa vuba kubera uburwayi bifitiye ? Kudakora siporo bishobora gutuma umuntu arwara, cyangwa indwara zatuma umuntu adakora siporo?»
0 comments:
Post a Comment