Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Guhekenya inshuro nyinshi ibyo kurya ngo byaba bigabanya umubyibuho ukabije

Inyigo yashyizwe ahagaragara na American Journal of Clinical Nutrition yemeza ko guhekenya ibyo urya cyane byatuma ugabanya umubyibuho.

Abahanga mu bijyanye no kurya bakoze ubushakashatsi ku matsinda abiri y’abantu, abananutse ndetse n’ababyibushye. Nyuma yo kumenya inshuro buri muntu mu bakozweho ubu bushakashatsi ahekenya ibyo atamiye, bagabanyijemo aba bantu amatsinda.

Nyuma yo kubagabanyamo amatsinda, buri tsinda ryasabwe guhekenya inshuro 15 ibyo batamiye, ku kizamini cya kabiri noneho basabwa kubihekenya inshuro 40. Nyuma y’ibi rero aba bantu baje gufatwa ibizamini byo mu maraso hanyuma basanga koko umuntu uhekenya kenshi ibyo atamiye bituma arya bike.

Ikindi kandi ngo abantu babyibushye batakaje imbaraga nyinshi mu gihe cyo guhekenya inshuro 40 kurusha izo batakaje bahekenye inshuro 15, ndetse ngo n’inzara yari nyinshi mu maraso kurusha abananutse. Ibi rero byatumye aba bashakashatsi bemeza ko abantu bananutse bahekenya inshuro nyinshi ibyo batamiye, kandi ko guhekenya kenshi ibyo utamiye bigabanya amahirwe yo kugira umubyibuho ukabije.

Tubikesha : 7sur7.be

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo