Ni kenshi bijya bibaho ko abantu bamwe bayura umusaya wabo ugahera hejuru ntiwongere gusubira hasi ngo ufunge akanwa neza, ariko ibyo ngo biterwa n’amagufwa agize urwasaya.
Nk’uko tubisanga mu gitabo Clinical Anatomy for medical student cyanditswe na Richard Snell kuri paji ya 797, ngo kwayura umusaya ugahera hejuru bita «temporomandibular joint dislocation» mu cyongeraza, bishaka kuvuga ko aho amagufa y’umusaya ahurira imbere y’ugutwi aba yatandukanye.Ngo ibi bibaho iyo umuntu yayuye cyane cyangwa guseka cyane, noneho amagufa abiri akoze kandi agahurira mu musaya ari yo mandible na temporal bone agatandukana, rimwe rikava mu mwanya waryo bigatuma akanwa kaguma gafunguye ku buryo kongera kugafunga biba bitoroshye ndetse bikurikirwa no kubabara cyane.
Mu bindi bintu bigaragaza ko aho ayo magufa abiri y’umusaya ahurira hafite ikibazo harimo gufungura akanwa ukumva haturagurika, kutabasha gufungura no gufunga umunwa ku buryo busanzwe, kubabara umutwe ndetse n’isereri.
Nk’uko bakomeza bavuga kandi, uku kwayura akanwa kakaguma kwasama cyangwa gufunguka, kwa muganga babikosora neza nta kibazo, aho ngo muganga yambara uturindantoki noneho agakora mu kanwa k’umurwayi amanura umusaya ajyana hasi n’imbere noneho akongera agasubiza inyuma iri gufa, na ryo rigasubira mu mwanya waryo, umuntu akongera gufunga no gufungura akanwa nta kibazo, ngo ibi bitandukanye n’ibyo bamwe bibwira ko bisaba gukubita uwagize iki kibazo ibipfunsi mu musaya.
Inyandiko yo muri iki gitabo twabonye igira inama abantu ko icyiza ari ukubikorera kwa muganga kandi hambarwa uturindantoki cyangwa n’intoki zisukuye neza kugira ngo udakomeretsa umurwayi ndetse no kugira ngo hataba kwanduzanya indwara zitandukanye ndetse na za mikorobe zitera ubundi burwayi zandurira mu kanwa.
0 comments:
Post a Comment