Ni byo koko, nyuma yuko umubyeyi yibarutse, ubushake bw’imibonano mpuzabitsina buramanuka cyane bukagera ku rugero rwo hasi cyane. Ibi rero rimwe na rimwe bivamo ibibazo hagati y’umugabo n’umugire, ndetse rimwe na rimwe hakabaho ubwo bivamo gucana inyuma kw’abashakanye.
Iyo umugore amaze kubyara, umubiri we urema Horumone “hormone” yitwa “prolactine” iyi ikaba igabanya aubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina “anti-désir”. Iyo ngo yaba ari imwe mu mpamvu za mbere zitera umubyeyi ukimara kubyara kutagira ubushake bwo kugira icyo yibwira mu buriri. Gusa ngo hari izindi mpamvu zitangwa n’abahanga batandukanye.
Hari abemeza ko n’umunaniro, kwita ku mwana n’ibindi biba byahindutse na byo bishobora kuba indi mpamvu yatuma ibyo gukora imibonano mpuzabitsina bitaza vuba nka mbere. Hakaba rero nubwo ngo uyu mumaman aba yabyaye bigoranye ku buryo bigera ku rwego rwo kumubaga. Aha ho ngo ni ibinid bindi kuko ibikomere biba bisaba kumara byibuze ibyumweru bigera kuri 6 kugira ngo bibe byakomera.
Kugira ngo rero umubyeyi azongere agire urugwiro mu buriri ngo bimutwara igihe kitari gito cyane ko hari n’abatinya ko bakwangirikaimyanya myibarukiro kuko baba bumva hatarasubirana kanid ni na byo koko.
Uwitwa Catherine Solano, Inzobere mu bijyanye n’ibitsina mu Bitaro bya “Cochin” we yemeza ko ngo hari n’abamara amezi agera kuri 6 yose ikitwa ubushake bwo gutera akabariro bitaramugaruka mu mutwe.
Abagabo rero ngo baba basabwa kubyitwaramo neza, bagashishoza kandi bakihangana, ndetse bakanirinda guhubuka no kutivumbura hakabaho kumva ibyifuzo by’umubyeyi.
Baza Shangazi
Urwego News
Kuki Ubushake bwo Gukora Imibonano Mpuzabitsina Bugabanuka Nyuma Yo Kwibaruka
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment