Gupfuka umusatsi (l’alopécie/alopecia) bikunda kwibasira umubare utari muto w’igitsina gore ku buryo usanga hari abo bihangayikisha ndetse bikabatera kwibaza ikibitera.
Zimwe mu mpamvu zigaragaza gupfuka k’umusatsi ku bantu b’igitsina gore, harimo imihindagurikire y’imisemburo, cyane cyane mu gihe cyo gutwita no gucura k’umugore, aho usanga izi mpamvu nyamukuru ari zo zitera ikibazo cyo gupfuka umusatsi.
Ubusanzwe ngo iyo umugore atwite usanga afite umusatsi umeze neza kubera kwiyongera k’umusemburo witwa oestrogène uvubura zimwe mu ntungamubiri zifasha mu mikurire y’umusatsi ndetse zikanawufasha no kuramba. Cyakora ngo usanga nyuma yo kubyara habaho kugabanuka gutunguranye k’uyu musemburo ari byo bituma umusatsi utangira gupfuka.
Mu gihe cyo gucura k’umugore ho, ngo usanga umusemburo wa oestrogène ugaragara nk’imbonekarimwe, ibi bikaba byatuma n’imikurire y’umusatsi idindira cyangwa igahagarara ari na ho umusatsi utangira gupfuka.
Ngo nubwo uku gupfuka k’umusatzi ahanini guterwa n’igabanuka ry’umusemburo wa oestrogène, hari n’ibindi bikunze gutera iki kibazo. Ibyo birimo: kugira stress, gutakaza ibiro ku bushake, ibura rya zimwe mu ntungamubiri (nka fer, zinc, magnesium, calcium), imiterere ikomoka ku ruhererekane rw’imiryango ndetse hari n’abemeza ko konsa, cyane cyane iyo umubyeyi yonsa umwana w’umuhungu, umusatsi upfuka.
Aha ariko umuntu yakwibaza ati “Ese ni ryari wahangayika igihe ubona upfuka umusatsi?”
Ubusanzwe ngo umuntu agira hagati y’ibihumbi 150,000 na 200,000 by’imisatsi ku mutwe, aho buri musatsi unyura mu byiciro bitatu mu mikurire yawo.
Ibyo byiciro ni Analogène, aho umusatsi uba utangiye kumera. Ngo iki cyiciro kimara imyaka igera kuri itanu.
Catagène, aho umusatsi uhagarara gukura ndetse na Télogène, aho umusatsi uba umeze nk’ushaje ndetse ukamara amezi agera kuri atatu mbere y’uko utangira gupfuka.
Gupfuka k’umusatsi rero ngo kuba hagati y’imisatsi 50 na 100 ku munsi. Ngo gupfuka k’umusatsi bitangira gutera impungenge n’ikibazo gikomeye igihe umuntu ashobora gupfuka imisatsi iri hejuru ya 60 ku munsi.
Ariko se ni iki umuntu yakora ngo yirinde gupfuka umusatsi?
Ngo nubwo nta muti wihariye ushobora kongera gukuza umusatsi wapfutse, hariho uburyo bwinshi bwakwifashishwa mu guhagarika ipfuka ry’umusatsi ku buryo budasanzwe. Ubwo buryo burimo kwirinda guhambira cyangwa gusuka umusatsi hifashishijwe ibintu biwukurura cyane. Ikindi ni uko uramutse ugize iki kibazo wajya ukoresha massage bita ‘massage cranier à sec’, byakwanga guhagarara, ukihutira kwa muganga kwisuzumisha kuko bishobora kuba byaterwa n’indi ndwara.
Baza Shangazi
Urwego News
Impamvu Zitera Gupfuka Umusatsi ku Bagore
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment