Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kunywa ikawa bigabanya ibyago byo guhitanwa na kanseri ifata imyanya myibarukiro ku bagabo

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami rya ministeri y’ubuzima ryita ku ndwara ya kanseri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko ikawa igabanya ibyago byo guhitanwa na kanseri ifata imyanya myibarukiro ku bagabo (Prostate cancer).

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bagabo ibihumbi mirongo itanu (50 000) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoraga mu bigo by’ubuzima bitandukanye bari bafite iyo kanseri yibasira imyanya myibarukiro.

Aba bagabo bakurikiranywe kuva mu mwaka w’1986 kugeza mu mwaka wa 2006.

Buri myaka ine, ngo aba bagabo batangaga raporo igaragaza litiro z’ikawa banywa ku munsi.

Muri gihe cy’imyaka 20, mu bagabo 5 035 bakoreweho ubushakashatsi , abagera kuri 642 ni bo bahitanwe n’iyo kanseri, abandi bagaragaza igabanuka ryayo uko imyaka yagendaga ishira.

BBC yatangaje ko abagabo bafite kanseri ifata imyanya myibarukiro yabo banywa ibikombe (tasses) birenze bitandatu by’ikawa ku munsi baba bafite amahirwe angana na 60% yo kubuza iyo kanseri gukwirakwira mu bindi bice by’umubiri.

Urubuga rwa internet passeportsante.net ruvuga ko umugabo umwe muri batandatu bageze mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 60 na 80 aba afite iyi kanseri (prostate cancer).

Benshi mu bagabo bari mu kigero cy’imyaka 40 kuzamura ngo baba bafite iyi kanseri ariko batabizi kubera ko ikura buhoro buhoro igatangira kugaragara cyane mu myaka iri hejuru ya 60 aho ubwandu buba bugeze ku kigero cya 95%.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo