Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Indwara ya Depression yatera umuntu kwiyahura

Nk’uko abahanga mu gukora ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe babitangaje, bavuga ko depression ari igihe umuntu yumva afite agahinda gakabije cyane kugera aho bimugiraho ingaruka bigahinduka uburwayi abana na bwo mu buzima bwe bwa buri munsi kandi atabizi. Nawe ushobora kuba warayirwaye cyangwa se warayirwaje utabizi nk’uko abo twabashije kuganira babitangaje. Iyi ndwara ituma umuntu yumva yanze ubuzima, akanumva ko ku bwe kubaho nta na kimwe bimumariye ku buryo bishobora kumurenga akaba yanakwiyahura. Ese, ni ibiki bishobora gutera umuntu kurwara depression ? Ese waba uzi ibimenyetso byihariye biragaza ko umuntu arwaye depression? Ese iyo ndwara yaba ivurwa igakira? Ni byo tubasobanurira ku buryo burambuye.Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umuntu yarwaye depression ni ibi bikurikira:

1.Gutangira kujya kure y’abantu bose barimo n’inshuti ze, kure y’abo bakoranaga, kure y’ab’umuryango we, akigunga, yagera mu kazi ugasanga ntashaka kwegera no kuvugana n’abandi mu gihe cy’akaruhuko (Pause) yumva ko nta nyungu zo guterura ikiganiro ngo aganire n’abandi. Niyo agerageje kwegera abandi barimo kuganira bahanahana ibiganiro, we yumva ko ntacyo afite cyo kuvuga agahitamo guceceka cyangwa kujunjama.

2.Kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi ku buryo bukabije. Aha ngo ni mu rwego rwo kugira ngo agerageze kwirengagiza no kwiyibagiza ibyamuteye ako gahinda gakabije, no gushaka aho yahungira ako gahinda. Ibyo bituma ashakisha izindi ngufu zidasanzwe mu biyobyabwenge.

3.Kubura ibitotsi burundu cyangwa gusinzira bikabije nabyo byerekanako umuntu afite depression.

4.Iteka ryose iyo yitekerejeho yumvako ubuzima bwe bwose ari igihombo, ibyo akoze byose niyo byaba ari nabyiza ariko agahora yicira urubanza kandi rubi. Ibyo koze byose kandi yumva nta na kimwe kimushimishije, yumva ari bibi. Igihe cyose atekereza ko nta kindi cyiza cyakongera kumuvaho kuko yumva ko ubuzimabwe ntacyo bukimaze cg se ari echec. Urugero ni nk’iyo hagize ikosa rivuka mu muryango cyangwa se mu bo babana; umuntu se umubwira nabi, ahita yumva ko ikosa ariwe ryaturutseho kandi wenda wasanga ntaho bahuriye niryo kosa ryabaye. N’ibyo akoze biri byo ntamenyako biri byo. Kwiyizera kumushiramo.

5.Kurira cyane bikabije udahagarara, umuntu akumva afite umutwaro buri gihe kandi uremereye mu buzima bwe. Iyo yitekerejeho cyane cg se auto-critique ararira cyane; nabyo byerekana ko afite depression.

6.Nk’uko Dusabeyezu Jeanne ukora mu kigo k’igihugu gishinzwe gufasha abantu bafite ibibazo binyuranye byo mu mutwe atangazako bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko umuntu afite depression harimo nko kumva umuntu yacitse intege, adafite imbaraga mu buzimabwe bidatewe n’uburwayi bundi, ahubwo ari ilcyo kibazo cy’agahinda gakabije afite. Harimo no gutakaza imbaraga mu mitekerereze cg se icyo yise perte de concentration mu rurimi rw’igifaransa; kandi ngo ugasanga nta bushake bwo kwigaburira bugihari. Icyo gihe iyo umubiri utawugaburiye nta buzima buzima uba ugifite. Urugero atanga ngo ni nk’aho usanga umuntu wari usanzwe afite ngufu nk’umusore, umugabo, inkumi cg se umugore bakiri baton ko mu myaka hagati ya 25-30, basigaye bitwara nk’abakambwe b’imyaka myinshi, haba mu mikorere, imitekerereze ndetse n’imisubirize yabo.

7.Ikindi kimenyetso, ngo naho umuntu yumva adafite ubushake bwo kugaburira umubiriwe bishobora nabyo ku mutera imbaraaga nkeya kandi bikagira ingaruka mu mitekererezeye. Ni ibyo yise trouble de concentration mu rurimi rw’igifaransa.

8.Kurya bikabije cg se kubura appettit ku buryo bukabije nabyo byerekana umuntu ufite depression.

9.Kudashaka kongera kwiyitaho nk’uko byahoze mbere; aha twatanga nk’urugero rw’aho umuntu yumva atagishaka kongera kwambara neza no kwiiyitaho muri rusange mu kugira isuku.

10.Ikindi kimenyetso gishobora kukwereka ko umuntu afite depression kandi, ni igihe usanga umuntu nta kintu na kimwe akitayeho mu buzima bwe cg se icyo twakita ntibindeba.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet rwitwa http://www.medicinenet.com/depression/article.htm; Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza indwara ya depression. Cyakora ntibishatse kuvuga ko ibyo ari byo bimenyetso byonyine bigaragazako umuntu arwaye indwara ya depression ishobora gutuma yumva yanze ubuzima kuburyo yumva yakwivutsa ubuzima cyangwa se kwiyahura.

Ese depression yaba ivurwa igakira?

Ubundi indwara ya depression iravurwa igakira. Icyakora ngo uko bayivura umwana muto ntabwo ariko bayivura umuntu mukuru. Ni ukuvugako iyi ndwara ivurwa bitewe n’ikigero uyirwaye arimo. Ikindi kandi ni uko ngo ibitera depression ku bantu batandukanye biba bitandukanye, arinako uburyo bwo kuyivura batandukanye.

Ni iki wafasha umuntu ufite agahinda gakabije cyane cyangwa se depression?

Mu gihe ubana n’umuntu ufite iki kibazo k’indwara ya depression mubana mu rugo cyangwa se ari inshuti yawe ; icyo wamufasha ni uko mbere na mbere ugomba kubanza gushaka amakuru ahagije kuri iyo ndwara ya depression kugirango umenye neza ngo iyo ndwara ni bwoko ki? ndetse n’icyo wamukorera kugirango abashe kuva muri ako gahinda gakabije kamutera kumva yanze ubuzima akaba yanakwiyahura.

Icya kabiri, ugomba kugerageza kumwumva cg se kuba Comprehensive kuko ngo ako gahinda aba afite kaba gafite uburemere bukabije kuri mugenzi wawe.
Kumenya kwicisha bugufi n’iyo yakubwira nabi ukamenyako nawe atari we kuko uba wamaze gusobanukirwa neza iby’iyo ndwara. Wihita umurakarira agukoshereje cg se akurakaje.

Ugomba kuba umuntu uzi kwihangana cyane kuko adashobora guhita akira mu gihe gito. Gusa uko iminsi igenda yicuma niko akomeze gutera ajya imbere bitewe n’uburyo umwitaho.

Twababwira ko mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru tuzabagezaho impammvu nyamukuru zitera iyi ndwara y’agahinda gakabije kagatangira kugaragara nk’indwara ari yo depression.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo