Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Indwara y’ibishishi ikunze kwibasira ingimbi n’abangavu

Ibishishi ni indwara y'uruhu igaragara cyane kuri 80% by'ingimbi n'abangavu, ikaba itera ubusembwa cyane mu maso ndetse n'ibindi bice byegereye mu maso. Iyi ndwa ishobora guterwa n'imisemburo myinshi mu mubiri, kwiyongera k'udukoko, umunaniro (stress) no ku bisekuru (hérédité).

Urubuga www.sfdermato.org rwanditse ko atari ngombwa kugira icyo wiyima ukeka ko ari cyo cyabiteye nko kutarya shokora cyangwa koga mu maso inshuro enye ku munsi, kuko ibishishi mu maso ntibiterwa n’ikibazo cy’ibiryo cyangwa icy’isuku. Ahubwo ni ikibazo giterwa n’imisemburo yo mu mubiri iba yiyongera ku ngimbi n’abamgavu.

Icyakora niba ibishishi byo mu maso biramutse bigera nko ku myaka makumyabiri hari abo ishobora kurenga bitewe n’uko imibiri y’abantu itandukanye.

Iyi ndwara ikunze kwibasira aho utwengehu dutereye kuko akenshi ikunda ahantu hafite utwoya duto, cyane ko idafata mu maso gusa ahubwo ahandi ni mu gikanu (le cou) no ku mugongo wo hejuru( haut du dos).

Ubusanzwe, utu twoya dusohora amavuta arinda uruhu (sebum), ariko muri iki gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi, imisemburo irabyuka bikabyara imisemburo y’abagabo (androgene) ku bwinshi.

Hagati y’aho imisemburo ikorera, imisemburo ishobora gufatwa n’udukoko dutera indwara duhora ku ruhu rw’umuntu (propionibacterium acnes), ibi bigatera kwivumbagatanya hakaza uduturugunyu dutukura (boutons rouges).

Ni gute wagerageza ku vura iyi ndwara ?

Hari uburyo bwinshi bwo guhangana n’ibishishi. Ubu hasigaye hari amoko y’imiti menshi agezweho, ariko adapfa kuboneka. Hari n’amavuta yitwa Nigelle d’Egypte abirwanya nk’uko twabibonye mu nkuru ishize.

Ariko iyo iyi ndwara yiyongereye mu gihe irimo kuvurwa, bisaba guhorana intwaro yo kwihangana.

Guhangana na yo byihuse ushobora gukoresha amavuta yisigwa anticeptique (peroxide de benzyole), na antibiotiques locaux(erythromicine) arinda ubwandu.

Hari ibiva muri vitamini A (retinoïdes) bigabanya kwiyongera kw’imisemburo bikanabuza uruhu kwifunga.

Hari n’imiti iva ku butare bwa zinc ariko bimara igihe kirekire.

Antibiotiques zijyana n’indi miti (isotretinoïdes), zizwi ho kuba ari iz’ingenzi ariko zikaba zidakorana n’urumuri rw’izuba kandi ntizemewe ku bagore batwite.

Isotretinoïne na yo yizeweho ubushobozi. Yabonetse mu myaka ya miromgo inani ishize, ikaba itangwa ku buryo bwihariye kandi iba igomba gukurikiranwa na muganga ndetse uyifata aba agomba gusuzumwa amaraso kugira ngo barebe niba hari ingaruka bimukururira.

Iyo miti ntikoreshwa n’abakobwa gusa ahubwo n’abahungu barayikoresha n’ubwo kuri bo hari byinshi byo kubahirizwa.

Iyi miti kandi ngo ishobora kugira ingaruka mbi ku mwana umugore atwite, bityo abayifata bakaba bagirwa inama yo kubikorana ubushishozi.

Mu kwirinda iyi ndwara, dore amabwiriza atagoye:

Koga amaso n’ahandi handuye inshuro ebyiri ku munsi wirinda gukoresha amasabune cyangwa amavuta yakwinjirira ubudahangarwa bw’uruhu.

Iyo igiturugunyu kije si ngombwa kugikorakora buri mwanya kuko kidakira vuba ahubwo uba uha ibindi inzira zo kwandura. Ni ngombwa gukurikiza amabwiriza ya muganga.

Kwitabira ibikorwa by’inzobere ku ruhu binoza neza uruhu (sauna).

Kwirinda izuba kuko rituma uduturugunyu tuvuka n’ubwo rishobora gutuma tubura burundu.

Urubuga www.doctissimo.com rugaragaza ko ubu hari uburyo bwinshi bwo kuvura cyangwa kugabanya inkovu zasizwe n’ibishishi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo