Ubusanzwe indwara yo gususumira iterwa n’iyangirika ry’uturemangingo tw’ubwonko (neuronal cells), tw’agace gatuma umuntu ahagarara agakomera akanatambuka.
Iyi ndwara yibasira abantu b’ibitsina byombi, ikaba ikunze kugaragara ku bantu bari hagati y’imyaka 50 na 65. Ntabwo ihita izahaza umuntu ako kanya, ahubwo igenda imwibasira uko imyaka na yo igenda ikura. Uwo yamaze gufata atangira asusumira ikiganza kimwe cyangwa byombi, intoki zafata ntizikomeze, hagakurikiraho amaboko n’amaguru, ubwo agatangira kugenda yomboka.Mu gihe gikurikiyeho noneho umuntu iba imaze kumwibasira ku buryo no kuvuga bitangira kuba ikibazo, ugasanga ahora avuga magambo amwe (monotonous speech), hagati y’imyaka 10 na 20 amaze gufatwa aba ari nta kintu na kimwe ashobora kuba yakora, gukanura (kureba), kumva hamwe no gutekereza byo bigumya gukora uko bisanzwe, ibi bigashimangira ko ino ndwara itibasira igice cy’ubwonko cya sereburo korutegisi (cerebral cortex) kibiyobora.
None se iyi ndwara yaba ivurwa nk’izindi?
Indwara y’isusumira ishobora kuvurwa hakoreshejwe ibinini cyangwa undi muti wose wabasha kurenga uruzitiro ruzitiye ubwonko rutuma amaraso atabwivangamo (blood brain barrier). Aha twavuga ko umuntu bamuha levodopa kuko ari yo ibasha kururenga igahindurwa dopamine n’uturemangingo twitwa ‘nigral cells’ kuko ari yo iba ikenewe ngo ikibazo umuntu afite gikemuke.
0 comments:
Post a Comment