Kwigirira icyizere bishingiye ku bunyangamugayo kongeraho icyizere umuntu agirirwa n’abandi bishobora kumutera n’ubwiza bw’umubiri busanzwe.
Umuhanga Emerson, yagize ati «Icyizere ni ibanga ryo gutsinda.» Ubusanzwe ubwiza bw’umubiri na bwo burebwaho n’ubwo butatuma umuntu yigirira icyizere, ahubwo akigirirwa n’abandi.Icyizere ugiriwe n’abandi rero ngo nta burambe kuko ugirirwa icyizere akanakurura abandi agomba kuba ari inyangamugayo.
Urubuga www.doctissimo.fr, rwanditse ko hari ingingo zituma isura y’umuntu ikundwa uko yaba iri kose nko kugira ubwenge no kugira umurava cyangwa kugira ubushobozi bwo kuyobora.
Uru rubuga rwongeyeho ko buri gihe atari ko abantu babeshywa n’isura kuko biterwa n’uko haba hatarabaho kumenyerana; kuko ngo umuntu asuzumwa n’abandi.
Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, ngo abantu beza babiheraho biyumvisha ko bagirirwa icyizere batekereza ko abandi babona ubwo bwiza bwabo. Bashobora no kwisubiza ubwabo kuko ubwiza si isura ahubwo ni ukubana n’abandi n’uburyo uba ubitayeho bituma icyizere wifitemo cyiyongera.
Ubwiza bugaragara ku maso bitewe n’imyitwarire y’umuntu ni indorerwamo y’ubwiza bw’umutima nk’uko byanditwe n’umusizi, J.C.F. Von Schiller. Undi mwanditsi witwa Karen Dion (1972) yanditse ko umuntu utuje adashobora kunganya amakosa na wawundi uhora arakaye.
Ubwiza butewe no kugirirwa icyizere no kucyigirira butuma umuntu amurika ku buryo iyo umuvugaho uhita wumva ko yishimye kandi anyuzwe n’uwo ari we. Bityo gushimisha bagenzi bawe mu tuntu duto birahagije kuba wabaryohereza ubuzima.
Uru rubuga (www.doctissimo.fr) rwanditse ko abantu bagomba kwiyegerezanya mu bihe bya siporo, gutanga umutekano mu rugo, kuruhuka ariko kandi banakundana. Ngo si byiza kwigereranya n’abandi, ahubwo ni byiza kumenya ko abantu batandukanye, ari na yo mpamvu kwigirira icyizere no kukigirirwa ari ngombwa mu buzima.
0 comments:
Post a Comment