Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 16 Ukuboza 2011, abanyamakuru batandukanye biganjemo abandika ku buzima bahawe amahugurwa y’umunsi 1 ku bijyanye n’indwara zibasira Abanyarwanda benshi nk’igituntu, indwara zituruka ku isuku nke, izandurira mu mibonano mpuzabitsina nka virusi itera SIDA, indwara zibasira abana n’abagore ndetse n’uburyo bwo gutambutsa amakuru ajyanye n’ubuzima kuri rubanda.
Nk’uko byagarutsweho na Kayumba Malick, umukozi mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (Rwanda Biomedical Center) mu gashami karebana n’indwara y’igituntu RBC, ngo indwara y’igituntu iyo yasuzumiwe igihe ndetse ikanavurirwa ku gihe irakira burundu. Nk’uko imibare yo mu 2010 ibigaragaza abantu bari hagati ya 7000 na 8000 banduye igituntu, muri bo abagera ku gipimo cya 85% baravuwe barakira.Kuvura igituntu babanza kugipima bifashishije igikororwa cy’umuntu. Ubusanzwe ngo ni byiza kugana muganga mu gihe umaranye inkorora ibyumweru bigera kuri 2. Ikindi ngo ni uko igituntu kitavuwe neza gishobora kuviramo nyiracyo igituntu cy’igikatu kandi kirica. Mu byo wakwirinda mu gihe muganga yagusanganye igituntu ni ukunywa imiti bitandukanye n’amabwiriza ya muganga. Kuko bizwi ko agakoko gatera igituntu kitwa ‘Bacille de Cock’ kandurira mu mwuka, ugomba gukinga ikiganza ku munwa mu gihe ugiye kwitsamura.
Mu bindi biganiro byatanzwe na byo byagarutse kuri zimwe mu ndwara zizwi mu Rwanda harimo uko ubwandu bwa SIDA bukwira mu bantu, ingaruka itera mu bantu ndetse n’ingamba zafatwa mu rwego rwo kwirinda. Ku bwa Dr. Jacques Gakungu ari we wanatanze ikiganiro kirebana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ngo ingamba 4 zishobora gukumira SIDA zikoreshejwe. Izo ngamba zikaba ari ukwigisha, kwifata, ubudahemuka ndetse no gukoresha agakingirizo.
Abanyamakuru kandi nk’ifatizo mu gutambutsa amakuru ku buzima banahawe ubumenyi mu bijyanye no gukumira uburwayi bw’abana ndetse n’abagore. Muri rusange, mu Rwanda abagore ni bo benshi nk’uko bigaragara mu mibare. Nyamara bitewe n’uko umuryango uteye hari byinshi bishobora gutuma ubuzima bw’umugore (ababyeyi) buhura n’ibibazo ndetse bishobora no gutuma yabura ubuzima nko kubyara, ndetse n’izindi mpamvu zishobora kubaho mu gihe abyara nko kubura amaraso, malaria cyangwa umuvuduko w’amaraso ukabije. Imibare igaragaza ko mu 2005, abagore 750/100 000 hafi 1 mu masaha 8 bapfaga mu kubyara. Amahirwe ahari kugeza ubu ni uko imibare yagabanutse ikagera kuri 385/100 000 mu mwaka wa 2010, nk’uko byatangajwe muri ayo mahugurwa.
Mu gihe imibare imeze ityo mu bagore no mu bana, haracyari abapfa bari munsi y’imyaka 5, imibare ikagaragaza ko abana 50/100 000 bapfaga mu 2010 bari munsi y’imyaka 5. Impamvu nyamukuru ziri ku isonga mu guhitana abana harimo kuvuka igihe kitageze, indwara zituruka ku guhumeka, kuvukana uburwayi cyangwa kubura amaraso.
Ubuzima ni ikibazo kireba buri wese, buri Munyarwanda yakagombye kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwiza bwe n’ubw’abandi ndetse n’aho atuye. Ibi byose tuvuga byo kugira ubuzima buzira umuze nta wabasha kubigeraho adakurikije inama n’amabwiriza bya muganga.
0 comments:
Post a Comment