Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Uretse kwibasira ibihaha gusa, indwara y’igituntu ishobora kugaragara no mu zindi ngingo z'umubiri

Ubusanzwe iyo bavuze ko umuntu arwaye igituntu, abantu benshi bahita bumva ko ibihaha bye byangiritse ariko ntabwo ari byo byonyine indwara yibasira kuko tugiye kubona ko hari n'ibindi bice by'umubiri yibasira.

Nk’uko tubikesha urubuga www.livestrong.com , ngo nubwo ibihaha ari cyo gice kibasirwa n'igituntu cyane, gishobora kuva mu bihaha kigafata n'ibindi bice by'umubiri (extrapulmonary tuberculosis). Uru rubuga rukomeza rwerekana ubwoko bw’igituntu bitewe n’aho cyafashe:

-Igituntu gifata amagufwa, ukunze gusanga gifata urutirigongo (vertebral column) n'impera z'amagufa maremare, kikazahaza abana cyane cyangiza urutirigongo (vertebrae). Iyo kitavuwe, amaguru ntiyongera kunyeganyega (legs paralysis).

-Igituntu gifata impyiko, hamwe n’amagufwa: uvuye ku gituntu gifata mu bihaha hahita hakurikiraho amagufwa n’impyiko, umurwayi wacyo ntakunze kugaragaza ibimenyetso ndetse n’iyo abigaragaje ntibiba bikanganye, ariko bimuviramo kwangirika kw’impyiko.

-Igituntu gifata uduhu dutwikiriye ubwonko (tuberculous meningitis): Indwara yose yibasira utwo duhu ishobora kwinjira igafata no ku bwonko bikaba bibi kurushaho ku murwayi. Iki gituntu gikunze kwibasira abana ariko kikaba kibi cyane ku bageze mu zabukuru, baribwa umutwe, bakazungera, ndetse bakajya no muri koma. Bamwe mu barwayi bakunze gushiduka barwaye na kanseri ifata ubwonko.

- Uruhu, udusabo tw’amatembabuzi, imiyoboro y’amaraso n’amara, na byo bishobora kwandura mycobacterium tuberculosis, udukoko dutera igituntu, bikaba bibi cyane kuko imiyoboro y’amaraso ishobora gushwanyuka cyangwa umutima na wo ugafatwa.

-Igituntu gifata ahantu hose mu mubiri, iki cyo ni kibi cyane kuko umubiri wose uko wakabaye ukwirakwira mycobacterium tuberculosis, umurwayi agacika intege agatakaza ibiro ku buryo bukabije, agatakaza n’amaraso, ndetse bikaba byamuviramo n’urupfu igihe ativuje neza kandi agakurikiza amabwiriza ya muganga ajyanye no kwirinda ndetse no gufata imiti uko bisabwa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo