Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

U Rwanda ku isonga mu kurya Ibishyimbo n’ibindi binyamisogwe

Inama mpuzamahanga ihuje abashakashatsi ku binyamisogwe baturutse ku isi hose, iteraniye i Kigali kuko u Rwanda rwagaragaje intambwe ishimishije rwateye mu buhinzi cyane cyane ubw’ibishyimbo by’umushingiriro.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyantare 2012, i Kigali hateraniye inama ihuje abashakashatsi ku binyamisogwe bagera ku ijana baturutse mu mpande zitandukanye z’isi, aho u Rwanda ari icyitegerezo mu bijyanye n’ubushakashatsi kuko kuva mu 1962 kugeza muri 2012 hamaze kugaragazwa ubwoko bugera kuri 54 bw’ibishyimbo bishingirirwa bitanga umusaruro utubutse.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Ruzindaza Erneste wafunguye iyo nama yatangaje ko hakozwe byinshi, kandi hakiri gahunda nyinshi Guverinoma yashyizemo imbaraga ndetse n’abafatanyabikorwa bagiramo uruhare zizakomeza gushyirwa mu bikorwa ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.

Prof. Ndabikunze Martin Shem, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yatangaje ko iyi nama yabereye mu Rwanda kuko ari igihugu cyateye intambwe mu buhinzi cyane cyane aho ibishyimbo bishingirirwa mu birebana n’ubushakashatsi u Rwanda rwesa umuhigo mu kuba rufite amoko menshi kandi ahangana n’ibyonnyi ndetse akaba anatanga umusaruro utubutse. By’umwihariko ibishyimbo by’umushingiriro byera cyane bikazamura ubukungu bw’Igihugu binyuze mu guhinga kijyambere no mu iyamamazabuhinzi aho abaturage basobanukirwa neza akamaro kabyo bityo bagakora ubuhinzi butari ubwo kuramuka, bakimakaza ubuhinzi bwa kijyambere, bakihaza kandi bagasagurira amasoko.

Ibishyimbo bifashe runini mu mibereho mu gihugu, kuko ibishyimbo byonyine bifata 47% by’ubuso buhingwaho. U Rwanda ruri imbere cyane mu kuba hari imbuto nziza zera zigatanga umusaruro ushimishije kuko impuzandengo y’umusaruro ari toni 3 kuri hegitari, ariko ubu hari gahunda yo gukomeza kunoza ubuhinzi ku buryo hagerwa kuri toni 5 cyangwa 6 kuri hegitari.

Icyo gihingwa kikaba ari ingenzi mu kurwanya imirire mibi kuko gikungahaye ku ntungamubiri, vitamini A na B n’imyunyungugu nk’uw’ubutare, zinke umubiri w’umuntu ukenera. Bitewe n’umubare w’abaturage munini, ubwoko bw’ibishyimbo bishingirirwa bufasha mu guhingwa ahantu hato kandi umusaruro na wo ukaba mwiza bityo ibishyimbo ni ingenzi mu bukungu kandi birwanya imirire mibi.

Iyi nama ikaba yari urubuga rwo kunguraniramo ibitekerezo, kugaragaza ibyagezweho byishimirwa no kwigira ku bandi ubuhinzi bw’ibinyamisogwe muri rusange, ariko cyane cyane ubw’ibishyimbo burusheho gutezwa imbere bitewe n’umumaro wabyo ntagereranywa.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’umushinga CRSP uterwa inkunga na USAID, ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’Ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST). Imvaho Nshya

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo