Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Indwara yo kureba imirari iravurwa kwa muganga nk’izindi zose

Ubusanzwe bavuga ko umuntu areba imirari igihe amaso ye atarebera mu cyerekezo kimwe ugasanga mu gihe rimwe rireba ibumoso irindi rirareba iburyo, ibyo bigatuma atabasha kureba ikintu kimwe mu gihe kimwe, bakavuga ko afite amaso anyuranamo"crossing eyes"

Impamvu zituma umuntu areba imirari

Ubusanzwe ijisho ry'umuntu rigira imikaya (muscles) igera kuri itandatu ikorera hamwe ikarikaraga rikabasha kureba ku kintu kimwe mu gihe kimwe, umuntu ufite ikibazo cyo kureba imirari usanga iyo mikaya idakorera hamwe mu gihe ijisho rimwe ririmo kureba ikintu irindi ryo ryahindukiye ririmo kwirebera ku ruhande ikindi; ibi bagutuma ubwonko bwakira amashusho atandukanye mu gihe kimwe hanyuma na bwo bukirengagiza ishusho ryaturutse ku jisho ridafite ingufu.

Ku barwayi benshi, ikintu gituma imikaya idahuza mu mikorere yayo ntabwo kizwi, ukunze gusanga abantu bareba imirari barayivukanye cyangwa bagahura na yo bamaze igihe gito bavutse, na none ugasanga inshuro nyinshi imikaya itabasha kurambuka cyangwa ikibazo kiri ku myakura y'ubwonko.

Nk’uko tubikesha urubuga www.medlineplus.com, imirari ishobora kuza yatewe na bimwe mu bibazo bikurikira:
 Gukora impanuka ikangiza umutwe, ubwonko n’imyakura bikagerwaho
 Indwara ya diyabete kuko yangiza imyakura igera ku maso
 Kwangirika kw’imboni ku bana bavutse batagejeje igihe
 Gukomereka ijisho
 Kanseri ifata mu bwonko cyangwa ijisho

Kwa muganga, indwara y’imirari bashobora kuyivura hifashishijwe guha indorerwamo zo kwambara ku murwayi cyangwa bakabaga imikaya ifite ikibazo hanyuma bakabona kumuha indorerwamo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo