Umuvuduko ukabije w’amaraso ngo waba uterwa na virus nk’uko byashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi bo mu gihugu cy’Ubushinwa.
Itsinda ry’abashakashatsi mu byerekeye umutima bo mu Bitaro bya Chaoyang biherereye i Pekin mu gihugu cy’Ubushinwa ryatangaje ko iyi ndwara yibasira abantu benshi ariko ntigaragaze ibimenyetso ngo yaba iterwa na virus yitwa cytomégalovirus (CMV).Nk’uko Dr Yang Xinchun, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi yabitangaje, ngo iyi ni intambwe ikomeye kuko mu gihe hamenyekanye virus iri ku isonga mu gutera iyi ndwara, ngo birashoboka no kugera ku muti ushobora kuyivura ndetse n’urukingo rwafasha mu kuyirinda, bityo rero ngo ubu bushakashatsi bukaba butarangiriye aha, ahubwo ngo bagiye gukomeza kugeza ubwo bazagera ku rukingo rwafasha mu gukingira iyi ndwara.
Iyi ndwara rero ngo ishobora guterwa n’uruhererekane rwo mu miryango cyangwa se kuba umuntu ageze mu zabukuru ngo yibasira abantu bagera kuri miliyari imwe ku isi.
Tubikesha: www.7sur7.be
0 comments:
Post a Comment