Rimwe na rimwe hari igihe wumva ubabara mu kiziba cy’inda kandi ukumva wokerwa inkari cyane bikanakubuza gusinzira. Ibi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye kuko hari uburwayi butandukanye bugaragara nko kuba igifu cy’umuntu cyarangiritse, cyangwa se urura ruto rufite udusebe. Ikindi kandi gishobora kuba impamvu yo kuribwa mu kiziba cy’inda bishobora guterwa no kuba impyiko zirwaye.
Urubuga www.topsante.fr rwo rudutangariza ko ibi bidaterwa gusa n’uko umuntu aba afite ikibazo mu nda ahubwo hari n’igihe byizana nta kibiteye. Ariko ngo burya indwara nyinshi zibaho zikunze kugira ikimenyetso cyo kuribwa mu nda.Kuba ibi bigira uruhare mu bubabare umuntu aba afite rero ngo bijyana n’uburyo yitwaye kuko igihe ubona uburibwe bwiyongera ni ngombwa kugana kwa muganga bitewe n’uko indwara zishobora kuba zihishe inyuma zaba zikomeye cyangwa se zoroheje ariko ukaba utapfa guhita ubimenya.
Iyo ubu bubabare bwiyongereye rero ngo bihobora gutuma umukobwa akeka ko atwite; cyakora ngo si byo kuko iyi ndwara irasanzwe. Hari ibindi biza biyiherekeje nko kuba warwara impatwe (constipation), no kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, cyanwa kugira imihango ibabaza.
Urubuga www.esanta rwo rutangaza ko ubu buribwe bukunze kugaragara ku gitsina gore cyane kurusha abagabo, ibi ngo bikaba biterwa n’uko hari igihe umukobwa cyangwa umugore atinda kugira imihango, cyangwa se bigaterwa no kuva amaraso mu gihe atwite.
Ikindi kitagomba guhabwa agaciro gato ngo ni ubushyuhe (température) kuko bwo n’ubu bubabare bishobora kuba ibimenyetso bya appendicite cyangwa indi ndwara yitwa salpingite ikunze gufata imyanya myibarukiro y’abagore ikanayangiza cyane.
Hari n’izindi mpamvu zituma habaho uburibwe bw’ikiziba cy’inda nko kuba kanseri y’agasabo k’intanga k’abagore, cyanga se inzira z’imiyoborantanga ziyongereye.
Hari ighe ubu buribwe buherekezwa n’umuriro cyangwa se udaheri, ariko ngo byombi biba bifite impamvu zifatika kuko iyo nta muriro ufite nk’iyo uri umukobwa biba bigaragaza ko akenshi bishobora kuba ari bwa bubabare busanzwe.
Ariko iyo hajemo umuriro ku bakobwa cyangwa ku bagore bishobora kuba nk’ikimenyetso cy’uko inda igiye kuvamo nk’uko tubitangarizwa n’urubuga www. doctissimo.fr.
Bityo rero dukurikije impamvu zatanzwe haruguru umuntu ashobora gufata kuribwa mu kiziba cy’inda nk’ibintu byoroshye kandi byatewe n’ikindi kirwara gihambaye. Niba wumva kuribwa kwawe byiyongera buri gihe burya ni byiza kwihutira kwa muganga.
0 comments:
Post a Comment