Twagiye tubagezaho kenshi inyandiko zivuga ku byiza bya Tungurusumu, kuri ubu tukaba tugiye kubagezaho inyandiko ya Stéphanie Bright et Vincent Cueff/ Jouvence aho bemeza ko Tungurusumu ikungahaye mu birinda umubiri ndetse bikanawubakira ubudahangarwa kurenza uko tubitekereza.Tunguruzumu ngo ikungahaye kuri vitamine C, magnésium, calcium, potassium, phosphore, oligoéléments ibyitwa “phytothérapeutes” mu rurimi rw’igifaransa n’ibindi byinshi.
Ibi byose biyiha ubushobozi bwo guhangana n’indwara zitandukanye ziba zishobora kwibasira umubiri w’umuntu harimo n’izikunda gufata amara.
Mu mara ho rero by’umwihariko, ngo Tunguruzumu yaba izonga cyane inzoika zo mu nda zoroheje. Si ibyo gusa kandi, ngo yaba inahangana na Giripe (Grippe) ndetse ikaba ngo inafite imbaraga zidasanzwe zo guhangana na cancer yo mu gifu, yo mu mara ndetse na cancer ifata amabya ku bagabo.
Tungurusumu kandi ngo ifasha cyane abantu babana na Diabeti, ndetse ikaba inagira uruhare rukomeye mu gutuma amaraso atembera neza mu mitsi, ibi bikaba bigira uruhare runini mu kurengera imikorere y’umutima no gutembera kw’amaraso.
Tugarutse gato ku bijyanye na Vitamine C, yiganje muri Tungurusumu, ngo muri garama 100 za tungurusumu, haba harimo garama 30 zose za Vitamine C.Mu bisanzwe rero, Vitamine C yongera imbaraga mu mubiri, ikongera ubudahangarwa, ikarinda utunyangingo duto duto, ndetse ikanafasha umuntu guhangana n’indwara zimwe na zimwe.
Tungurumu ni isoko ya calcium, potassium na phosphore
Bituma igira ubushobozi bukomeye bwo gukomeza amagufwa, amenyo ibiha Calicium ihagije. Iza mu myanya yambere mu kurinda indwara zifata umutima ndetse no kwangirika k’ubwonko. Iyo amagufwa y’umuntu akomeye bihagije, bituma agira umubiri umeze neza ufite urufatiro kandi akagira imbaraga muri we bikaba byanamwongerera iminsi yo kuramba.
Gusa nanone ni ngombwa kumenya ko ubuzima bw’umuntu budashingira kuriibi gusa ahubwo ko ari ubwuzuzanye bw’ibice bitandukanye by’umubiri byose biba bigomb akuba bimeze neza.
Baza Shangazi
Urwego News
Tungurusumu ni isoko y’ibyubaka umubiri bikanawutera ubwirinzi
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment