Ubushakashatsi bwakozwe n'ikipe y'abaganga yari iyobowe na Dr. Gianluca Tognon ku ifunguro ryateguwe mu bihingwa nk'imbuto, imboga, imisogwe, amavuta ya olive ndetse n'amafi byose byiganje mu duce duhana imbibi n'inyanja ya Mediterane bwasize bwerekanye ko ryongera imikorere myiza y'ubwonko ndetse n'urifata akaba yamara imyaka itari mike ku isi mu gihe nta mpanuka ahuye na yo.
Nk’uko tubikesha urubuga naturalnews.com, ngo abashakashatsi bo mu gihugu cya Suwede bagerageje kwiga neza ingaruka ku bantu bageze mu zabuku (bareneje imyaka 70) bagirwaho no gufungura indyo iboneka mu duce dukikije inyanja ya Mediterane batuye mu gihugu cy'u Busuwisi, babasha kubona ko rituma ubwonko bukora neza ndetse rikongera n'uburambe ku isi.
Urubuga rukomeza rusobanura ko ubushakashatsi bwabashije kwerekana ko abantu bafata kuri iryo funguro biyongerera amahirwe agera kuri makumyabiri ku ijana (20%) y'uburambe ku isi ugereranije n'abandi batarifataho.
Nk’uko umuyobozi wari uyoboye ikipe y'abashakashatsi abisobanura, ngo abantu batuye mu duce tw'inyanja ya Mediterane bafata no ku ifunguro rihaboneka bashobora kubaho imyaka igera kuri makumyabiri irenga ku yo bakagombye igihe batarifasheho.
0 comments:
Post a Comment