Hari abantu bamwe na bamwe bakunze kugira iminwa yumagaye ku buryo rimwe na rimwe ishobora no kuva amaraso, ugasanga bibabangamira cyane ndetse bakaba banibaza niba hari umuti ubivura ntibabe basobanukirwa icyo bakwifashisha ngo iki kibazo gikemuke. Urubuga rwa interineti: destinationsante.com ruvuga ko iki kibazo ahanini ngo giterwa n’amacandwe aba adahagije (yabaye make) mu kanwa cyangwa se na none bikaba byaterwa no kunywa inzoga cyangwa se itabi byinshi ukabigira nk’akamenyero, bityo bigatuma amacandwe agabanuka iminwa ikuma. Iyi ikaba rero ngo ari indwara nk’izindi ishobora kujyanwa kwa muganga ikavurwa igakira.
Hari ubwoko bumwe na bumwe bw’imiti ishobora kuboneka mu maguriro y’imiti (Pharmacy) ndetse no kwa muganga igakoreshwa mu kuvura iyi ndwara yo kumagara iminwa. Muri iyo miti havugwamo nka psychotropic drugs, analgesics (pain relief), opiates, non-steroidal, anti-inflammatories na antihistamines.
Mu gihe kandi ngo ufashe umwe muri iyi miti ntukuvure, ni byiza gusubira kureba muganga wari wawukwandikiye akaguha undi ushobora kuwusimbura. Gusa ariko ngo hari n’ubwo wakoresha uburyo bwo kujya wihatira kunywa amazi menshi byibuze litiro imwe n’igice ku munsi cyangwa se ukajya unyunguta isukari, kuko ngo ubu na bwo ari uburyo bwiza bwo kongera amacandwe mu kanwa bikaba byatuma iki kibazo cyo kumagara iminwa gikemuka.
0 comments:
Post a Comment