Muri iyi minsi igihugu cyacu cyatangiye gahunda y’igikirwa cyo gusiramura abagabo mu rwego rwo kubaha amahirwe yo kutibasirwa na virusi itera sida n’izindi ndwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina dore ko ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo basiramuye bafite amahirwe agera kuri 55% yo kutandura virusi itera SIDA igihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye. Gusa iyi gahunda abatayumva ibatera kugira ubwoba nyamara ari bumwe mu buryo bwo kubungabunga amagara yabo muri iki gihe isi yibasiwe n’icyorezo cya SIDA. Nyamara nk’uko amateka abyerekana, iki gikorwa cyo gusiramura gifite akamaro kanini kandi akaba na bumwe bugaragaza umugabo usobanutse kandi wita ku isuku ye nk’uko bigaragazwa n’imico itandukanye y’aho iki gikorwa cyatangiriye.
Igikorwa cyo gusiramura abantu b’igitsinagabo ntabwo ari icyaduka nk’uko benshi bakunze kubyibeshyaho bibwira ko ngo byaba ari iby’abayisiramu. Gusiramura byatangiriye mu gihugu cya Egiputa ariyo Misiri y’ubu mu mwaka wa 3000 mbere y’Ivuka rya Yesu iki gihugu kikiyoborwa n’abafarawo. Gusiramura byakorwaga mu rwego rwo gutuma abagabo bagira isuku bakarwanya n’indwara yatumaga agahu ko kw’isonga y’igitsina katihina(phimosis). Ikindi kandi bwari na bumwe mu buryo bwo kwiyeza.
Uyu muhango ukaba warakomereje no ku bakomoka kuri Aburahamu ku bw’isezerano bari barahawe n’Imana ndetse buba na bumwe mu buryo bwafashije abayisiraheri b’igitsinagabo kuba mu butayu. Gusiramura abagabo byakomeje kuba umuco w’abayuda aho abana b’abahungu bakebwaga nyuma y’iminsi umunani bavutse.
Idini ya Islam ikimara kuvuka nayo yaje ishimangira umuco wo gukebwa mu bayoboke bayo. Ibi bikaba byarakorerwaga abana b’abahungu mu rwego rwo kubagirira isuku ndetse no kubagaragaza nk’abatanduye ariko by’umwihariko bukaba bwari bumwe mu buryo bwabafashaga guhangana n’ubushyuhe bwo mu mucanga wo mu butayu dore ko byinshi mu bihugu Islam yavukiyemo byari byiganje mu gace k’ubutayu.
Imyizerere ya gikirisitu igisesekara, uyu muco wo gusiramura abana b’abahungu waje kugenda usa n’aho ugabanuka kubera ko kiriziya itawakiriye neza kugeza n’ubwo uwavuga ibyerekeranye no gukeba yafungirwaga amasakaramentu. Gusa mu kinyejana cya 19 nibwo basanze ko ari ngombwa gushyira ingufu mu gikorwa cyo gukeba abana b’abahungu bavukaga kugira ngo harwanywe umuco utari mwiza wo kwikinisha(masturbation) wari wadutse mu rubyiruko rw’abana b’abahungu icyo gihe. Na none kandi hari imyizerere yerekanaga ko gusiramura bwari bumwe mu buryo bwifashishwaga mu kuvura igicuri, imbasa ndetse no gucibwamo (diarrhea)!
Gusiramura kandi nk’uko imico y’abaturage gakondo bo muri Australia ibyerekana ngo cyari ikimenyetso cyerekana ko umwana w’umuhungu akuze ndetse bukaba na kimwe mu byo basabwaga kugira ngo babashe gushinga ingo zabo.
Gusiramura nk’uko byagiye bigaragara ngo bwaje kuba bumwe mu buryo bwifashishwa buvuzi ku bantu batuye mu bihugu by’ubutayu cyangwa se ahandi hantu hashyuha cyane. Ababituye bafashe gahunda yo gusiramura abana b’abahungu kuko ngo uruhu rwo kw’isonga y’igitsina gabo iyo kashyuhaga byatumaga igitsina kigira umwanda maze byahura n’umucanga bigatuma igitsina cyibasirwa n’indwara zikomoka kukutagirira isuku.
Ibi byaje kwemezwa mu ntambara ya kabiri y’isi aho umusirikari w’umunyamerika wari uyoboye ingabo, General John Patton yatangaje ko abasirikare bagera kuri 150,000 bajyanywe mu bitaro kubera isuku nkeya y’ibitsina byabo bitari bisiramuye yabateye kugira indwara ya balanoposthitis. Ubwe yahise atangaza ati: “Iyo abasirikare bari ku rugamba bari kuba basiramuye byari kurengera amafaranga yabatanzweho n’igihe cyatakaye bajya kuvuzwa”.
Mu gitabo Desert Storm cyanditswe na Gardner afatanije na Schoen berekana ko umucanga ari kimwe mu byibasiye abasirikare b’Amerika n’aba Australia mu ntambara ya kabiri y’isi yose aho byabaye ngombwa ko Australia yohereza abaganga mu bijyanye no kuvura indwara z’igitsina gusiramura abasirikari badasiramuye bari ku rugamba.
Muri Madagasgar ho ngo wabaye umuco w’uko abagabo bose bagomba kuba barakebwe hatitawe ku idini runaka cyangwa umuco w’agace runaka waba ubarizwamo. Abagore baho bakaba bavuga ko imibonano mpuzabitsina n’abagabo basiramuye imara igihe kirekire kandi ikabamara ipfa ndetse kandi bakongeraho ko ngo biba ari byiza kandi bisukuye ku buryo nta mpungenge z’indwara baba bafite.
Nk’uko bigaragara gusiramura ni umwihariko w’ibihugu bishyuha mu gihe ibihugu bikonja iki gikorwa kidakorwa cyane. Gusa ariko birakwiye ko uyu muco ujyanwa no mu bihugu bikonja n’u Rwanda rurimo ntibyitirirwe abayisiramu cyangwa abayuda n’abandi babikora ku bw’impamvu z’umuco n’imyemerere ahubwo bigakorwa hagamijwe kurengera isuku y’igitsina cy’abagabo tutirengagije n’icy’abagore bahuza ibitsina nabo. Ikindi kandi hakwiye kumvikanishwa inyungu zo kugira igitsina gisiramuwe dore ko ari bumwe mu buryo bwo gukumira virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
0 comments:
Post a Comment