Abantu benshi bashobora kuba bakibaza niba umugabo ashobora gutwara inda nk'umugore. Kugeza ubu igisubizo ni ‘yego’ kuko umugabo Thomas Beatie wo muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yamaze kumara izi mpaka.
Nk’uko tubikesha urubuga :www.pregnantman.net bikaba byaranasohotse mu kinyamakuru Dailymail cyandikirwa mu Bwongereza mu nomero yacyo yo ku wa 28 Nyakanga 2011 byose birashimangira ko Thomas Beatie utuye muri Leta ya Arizona ho muri USA ari we mugabo wa mbere watwaye inda akanayibyara ku isi. Ibi bitangazamakuru bikomeza bitangaza ko atabyaye umwana umwe gusa kuko magingo aya afite abana bagera kuri batatu.Thomas Beatie yatunguye isi bwa mbere ubwo yabyaraga umwana we wa mbere mu mwaka wa 2008 kandi ari umwana, ari na se bose ubuzima bwabo bukaba ntacyo bwacyemangwagaho. Icyo gihe ngo akaba yari yatangaje ko yifuza kubyara abana benshi, ario na byo bigeze magingo aya afite batatu ari bo: Susan w'imyaka itatu, Austin ufite imyaka ibiri na Jansen w'umwaka umwe.
Thomas Beatie n'umugore we Nancy ngo batewe ishema n'umuryango wabo aho batuye muri Arizona.
Ubusanzwe, Thomas Beatie ni umugabo wahinduriwe igitsina kuko yavutse ari umukobwa hanyuma agashakisha uburyo yagihinduza kugira ngo abone amahirwe yo kuba umugabo wa mbere mu gutwara inda. Kugeza ubu afite imyaka 37 y’amavuko. Guhera ku myaka 20 yatangiye guterwa imisembura ya testosterone ituma umuntu aba umugabo, aho yongeyeho no kwibagisha amabere ya gikobwa kugira ngo abere umugabo icyarimwe. Cyakora nyine yakomeje intego ye yo kwibyarira, none agize abana batatu yitwitiye akabyara.
0 comments:
Post a Comment