Hari igihe ujya wumva ubuzima bukubihiye, ndetse ukumva nta cyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza wiyumvamo? Sobanukirwa na bimwe mu byagufasha gusohoka muri ubwo bwigunge.
Ubihiwe n’akazi ukora? Imibanire yawe cyangwa se n’ubuzima ubayemo muri ryusange?
Hari abantu babaho ugasanga ntibajya bishima na gato, ugasanga bahorana umunabi, nta cyizere cy’ejo haza biyumvamo ndetse bakaba batagira impinduka, bagahorana umunaniro n’ubunebwe by’iteka; mbese batajya bumva icyanga cy’ubuzima muri bo. Rero ngo hari impamvu nyinshi zishobora gutuma wumva ubuzima bukubihiye, ukabura icyo wakora n’icyo wareka ngo ugire umunezero nk’abandi ibi bikaba ahanini ngo biterwa n’ubuzima wabayemo cyangwa se ubwo ubayemo ubu, ukumva biguteye kwiheba bikaba byakwangiza byinshi ku buzima bwawe mu gihe utumvise ko ari ikibazo gikomeye cyaguhungabanya. Urubuga wikihow.com rutanga inama zitandukanye zishobora kugufasha kuba wasohoka muri iki ikibazo hanyuma ubuzima bukakuryohera nk’abandi ukagarura ibyishimo ukagira umurava mu byo ukora ndetse ukagarura n’icyizere cy’ejo hazaza.
Izo nama ni izi zikurikira:
1. Icyambere usabwa ngo ni ukubanza gufata igihe cyo kumenya impamvu igutera kuba ubaye mubuzima bumeze nk’ubwo, aha ngo ushobora gusanga ari uko uri kwisanga usa n’uri gukora ibintu usanzwe ukora bikaba byarahindutse akamenyero kuri wowe akaba ariyo mpamvu wumva ubuzima bubishye. Niba rero ngo usanze ari uko bimeze gerageza uhindure ubuzima ubamo, uhindure uburyo wari usanzwe ukoramo akazi runaka ,uhindure imyumvire nibiba ngombwa kuburyo ubona hari icyahindutse mubuzima bwawe, ngo ibi bishobora kugufasha kuryoherwa n’ubuzima.
2. Ngo mu gihe uhorana iteka ikibazo cy’umunaniro, ubunebwe ndetse no kumva ibintu ntacyo bikubwiye arinabyo bikuru mukubishya ubuzima, aha ngo gerageza gufata akanya gahagije ko kujya uruhuka buri munsi kandi uruhukire ahantu hari umutuzo,hanyuma nubyuka ugerageze gukora imyitozo ngorora mubiri.
3. Gerageza gukora no kumva ibintu byose muburyo bushya no guhindura byinshi mumibereho yawe kuko ngo ibi bizatuma ubwonko bwawe bwumva impinduka, bwumveko wabaye mushya hanyuma utangire kugenda wibagirwa bwa buzima wabagamo use nutangiye ubundi buzima bushya.
4 .Irinde kuba ahantu ha wenyine ,wihatire kuba aho abandi bantu bari uganire nabo cyane cyane kandi aba babe ari incuti zawe zahafi cyangwa se n’undi muntu wese wiyumvamo cyane.
5. Gerageza gukora ibintu byose wiremamo ikizere kandi wumvako bizatanga umusaruro mwiza ikindi kandi wumveko uri uwo agaciro kandi ko hari benshi bakwitayeho, wirinde kwihugiraho ngo uheranywe n’ibibazo byawe ahubwo wisanzure kandi urebe kubyiza byagiye bikubaho kurusha guha umwanya munini ibitarakugendekeye neza kuko ngo bigusubiza inyuma ntutere imbere ugaheranywa nagahinda.
6. Irememo ibitekerezo bishya uganisha kuho wifuza kugera no kucyo wifuza kugeraho ejo hazaza kandi wumveko byose bizaba byiza gusa .
7. Jya uganira n’abandi wumve uburyo babaho ariko cyane cyane wibande ku bantu bahorana akanyamuneza kuko uhuye n’undi umeze nkawe ntacyo yagufasha ahubwo yagusubiza muri bwa buzima bwawe wirirwamo.
8. Ishyiremo akanyabugabo wumveko ibintu byose ubishoboye, hanyuma wandike ahantu ibintu byiza bigushimisha wifuza kuzageraho hanyuma mugihe wumva ubihiwe uhite ubifata ubisome.
9. Ishakashakemo uburyo wumva ugiriye amatsiko ibintu byinshi hanyuma ushakishe uko wamenya ukore hirya no hino. Ibibizatuma wumva utabihiwe kuko uzajya ubona ibintu ari bishya.
10. Shakisha ikintu cyo gusoma cyangwa se urebe filimi iryoshye kandi uyirebane n’abandi bantu b’inshuti zawe kandi ugire icyo wigiramo gihindura ubuzima bwawe. Gerageza ube kure y’ibintu byagusubiza mubuzima bubi cyangwa se byakubihiriza ubuzima.
Ngizo rero inama muhabwa kugirango mwongere mwiyumvemo urukundo, mugarure ikizere cyari cyarabuze, umunezero, akanyamuneza ,umurava ndetse n’ibindi byari byarabaye imbogamizi z’uburyohe bw’ubuzima bwawe cyangwa se ubuzima butangire kuryoha niba mutari mwarabyigeze.
0 comments:
Post a Comment