Mu gihe abagore bo mu tundi Turere bingingira abagabo babo kwifungisha burundu (Vasactomy) abagore bivuriza ku bitaro bya Nemba mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyarugu bo ntibabyemerera abagabo babo.
Dogiteri Habimana Jean Baptiste ukuriye ibitaro bya Nemba ku wa 22 Kanama 2011, yavuze ko abagabo bo muri ako Karere baba bashaka kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu ariko abagore babo bakabangira.Muri icyo kiganiro Dr Habimana yatangaje ko abagore aribo ba mbere barega abagabo babo ko birirwa batanga amasambu ku bana babyaye hanze ku bandi bagore ko bitangaje kumva kandi bangira abagabo babo kwifungisha uburundu.
Uwo muganga yagize, ati “ubu abagabo bo mu Gakenke baba bageze kure mu kuboneza urubyaro ariko ubu dufite abagabo 50 gusa kubera abo bagore”.
Yakomeje avuga ko kugirango iyo gahunda izagerweho hazifashishwa abajyanama b’ubuzima babihuguriwe kuzajya batangira inyigisho mu ngo ku bijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro ku bagabo n’abagore kugirango abaturage babashe kubisobanukirwa neza.
Umwe mu bagore batuye mu Murenge wa Gakenke, Nyirabahire Esperance avuga ko babiterwa n’ubujiji kuko hari abagore bavuga ko iyo umugabo yifungishije burundu atongera gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko bisanzwe bityo bakaba babangamirwa.
Inkuru ya Izuba Rirashe
0 comments:
Post a Comment