Niba ukunze kumva uhora ukonje cyane cyane ku zuru cyangwa ugahora urwaye umutwe udakira kandi ukaba umaranye ibyo bimenyetso igihe kirenze ibyumweru bibiri, bishobora kuba ari ibimenyetso by’indi ndwara, atari ubukonje busanzwe.Ubundi dusanzwe tuzi ko itumba ari ibihe bigoye ku barwayi ba Sinusite kuko akenshi haba hakonje cyane. Nkuko byagaragajwe na AAAAI Rhinosinusitis Committee, byagaragajwe ko ubu havugwa ikigereranyo cya miliyoni 31 z’abatuye muri leta zunze ubumwe za amerika gusa buri mwaka bagaragaza ibimenyetso bya sinusite nkuko bitangazwa na American academy of allergy, asthma and immunology.
Nkuko byagaragajwe na AAAAI abarwayi ba Sinusite bose bagaragaza ikimenyetso cy’ubukonje budasanzwe nkuko tubikesha Anju Peters, MD, wari ayoboye aba bashakashatsi bo muri AAAAI Rhinosinusitis Committee, yongeraho ko iyo umurwayi akomeje kumererwa nabi hagati y’iminsi 5 kugeza kuri 21 akenshi aba afite uburwayi bwa Sinusite.
Ibindi bimenyetso bigaragaza ko umuntu arwaye indwara ya Sinusite ni imyanda yenda gusa n‘ikigina rimwe na rimwe isa n’icyatsi iva mu mazuru y’umurwayi, kumva umurwayi ahumura nabi mu mazuru igihe amaze kwipfuna cyangwa kwitsamura, kubabara mu gice cyo mu maso ndetse no kugira umuriro.
Ibi bimenyetso bikaba bishobora kumara igihe kingana n’amezi ndetse n’imyaka iyo umurwayi atitaweho nkuko bikwiye n’abaganga b’inzobere mu kuvura uburwayi buterwa na Allergy.
Baza Shangazi
Urwego News
Kugira ubukonje buhoraho byaba ari ikimenyetso cya Sinusite
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment