Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kurya indyo yuzuye ni bwo buryo bworoshye kandi bunahendutse mu kwirinda indwara ya kanseri

Indwara ya kanseri, hatitawe aho yafashe dore ko igice icyo ari cyo cyose cy'umubiri gishobora kwibasirwa na yo, irahangayikishije cyane ku isi nubwo usanga abantu benshi bahugiye ku ndwara ya SIDA dore ko abenshi batanayiziho byinshi, hakubitiraho ko n'uburyo buhari bwo kuyivuza budapfa kugerwaho na buri wese kikaba ikibazo kitoroshye. Byongeye kandi n'ababasha kuyivuza, ingaruka bagirwaho n'imiti ' CHIMIOTHERAPY’ bivurisha zishobora kurusha ubukana indwara ubwayo.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: eatdrinkbetter.com, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu basaga ibihumbi magana atanu (500,000) buri mwaka barapfa bazize indwara ya kanseri. Abashakashatsi n'abandi baminuje mu bijyanye na kanseri bemeza ko mirongo itandatu ku ijana (60%) by'izo mpfu zishobora kwirindwa igihe Abanyemerika bakurikije inama bagirwa ku mirire.

Umushakashatsi Rachael Stolzenberg-Solomon, ukora mu kigo bita NATIONAL CANCER INSTITUTE aragira ati "Uburyo bwakorohera buri wese mu kwirinda indwara ya kanseri ni ukurya indyo yuzuye".

Uru rubuga rukomeza rwereka urutonde rw'ibiribwa icumi bishobora kurinda ubirya kanseri zitandukanye:

1. Kutibagirwa mu ifunguro rya buri munsi TUNGURUSUMU, irinda kanseri zifata uruhu, amara n'ibihaha.

2. Imboga rwatsi hamwe na karoti kuko zifitemo ibyo bita "Carotenoids" bibangamira cyane imikururire ya kanseri no gukwirakwira mu mubiri kwayo.

3. Imizabibu hamwe na divayi itukura

4. Icyayi

5. Inyanya (Tomatoes)

6. Imubuto bita ‘blueberries’

7. Gufata umugati wakozwe mu binyampeke nka ‘Flaxseeds’

8. Ibyobo (ibihumyo), imegeri cyangwa ibihepfu (Mushrooms)

9. Imboga z'amashu (Cruciferous Vegetables)

10. Ibinyampeke n'ibibikomokaho byose (Whole Grains).

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo