Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kuki Abagabo Bafite Abana Baba Indahemuka

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu buzima bw’imyororokere n’imikorere y’imvura n’imisemburo yo mu mubiri zo muri Kaminuza Northwestern mu Bwongereza bwerekana ko kuba umubyeyi ku bagabo bigabanya ingano y’imisemburo y’ubugabo(testosterone) igenga imibonano mpuzabitsina.Ibi ngo bikaba bituma baba indahemuka ntibace inyuma abo bashakanye kubera inshingano yo kurera baba bafite.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa BBC, ngo umugabo ukimara kugira umwana, imisemburo ye y’ubugabo igenda igabanuka gahoro gahoro. Ibi ngo bikaba biterwa n’ukuntu abagabo baremwe aho bafite umwihariko muri bo wo kwita ku bana babo aribyo bigabanya iyi misemburo igihe abana bavutse.

Uku kugabanuka kw’iyi misemburo kuba nyirabayazana wo gutuma umugabo ashikama akita ku bibazo by’umuryango aho kujarajara nk’abasore baba bataragira inshingano nk’uko iri tsinda ry’abashakashatsi bo muri iyi kaminuza babitangaza.

Ubusanzwe iyi misemburo y’ubugabo cyangwa testerone ngo itera amashagaga igitsina gabo bityo bigatuma umuhungu atangira kugira ibyiyumvo n’ibizongamubiri bidasanzwe bimutera gushakisha bubi na bwiza uwo badahuje igitsina wo kuryamana nawe. Ibi rero bigasobanura Impamvu benshi mu basore bumva ikintu cya mbere babona ku bakobwa bakunda ari ugokorana imibonano mpuzabitsina. Mu kwemeza neza ibyavuye muri ubu bushakashatsi, izi mpuguke zabukoreye ku basore 624 bakurikiranwe mbere batarashaka na nyuma bamaze kubyara kugira ngo harebwe ikinyuranyo. Ibyavuyemo byerekanye ko ngo iyo umugabo akimara kugira inshingano zo kurera, imisemburo y’ubugabo ye ihita igabanuka by’umwihariko mu gihe umwana agifite mu nsi y’ukwezi kumwe.

Prof Ashley Grossman wo mu kigo cyiga ku mikorere y’imvubura n’imisemburo yo mu mubiri wo muri Kaminuza ya Northwestern atangaza ko igabanuka ry’iyo misemburo y’ubugabo ryagaragaye cyane ku bagabo ngo bakunze kubana n’abana babo kenshi babarera. Nk’uko bitsindagirwa na Christopher Kuzawa ngo kurera abana b’umuntu bakiri bato biragora cyane kandi bigomba ubufatanye bityo ngo ababyeyi b’abagabo bakaba bafite impano karemano yo gufasha muri iki gikorwa kiba kitoroshye. Akomeza atangaza ko mu gihe abagabo bakora izi nshingano za kibyeyi bita ku bintu nkenerwa umwana w’uruhinja akenera ngo bituma imyitwarire yabo mu byiyumvo, mu mitekerereze no mu mikurire y’umubiri bijyana n’iki gikorwa cyo kurera bityo imikorere y’umubiri w’umugabo igahinduka mu rwego rwo kujyana n’izi mpinduka ziba zimubayeho.

Abu bushakashatsi bukomeza bwerekana ko kugabanuka kw’imisemburo y’ubugabo(testerone) ngo bishobora kurinda umugabo zimwe mu ndwara karande ngo ari nabyo bisobanura impamvu abagabo bafite abagore ndetse kandi banabyaye bagira ubuzima bwiza kurusha abakiri ingaragu bo mu kigero cyabo. Ibi ngo bigaterwa n’uko baba batakijarajara mu gushakisha abo bahuza ibitsina ndetse ngo banahangayikire kubona inkumi babyumva kimwe nk’uko abasore bibagendekera ndetse bakananzura bavuga ko umugabo ufata umwanya akabana n’abana be akita ku nshingano ze zo kurera no kwita ku muryango ngo aba indahemuka.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo