Mu rwego rwo gukemura amakimbirane yo mu miryango no guca burundu ubuharike, ubuyobozi bw’umurenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera mu ntangiriro z’Ugushyingo 2011 bwaseranyije imiryango 220 yabanaga ku buryo bunyuranyije n’amategeko. Abasezeranye batangaje ko guserana byemewe n’amategeko bifite inyungu zo kugira agaciro mu muryango, abana na bo bakagira uburenganzira ku mitungo y’ababyeyi babo.
Iki gikorwa cyo guseranya imiryango yabanaga ku buryo bunyuranyije n’amategeko, kije nyuma yo kubona ko mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera, hahoraga ibibazo by’amakimbirane by’urudaca bishingiye ku buharike, dore ko muri uwo murenge ngo uhasanga umugabo ubana n’abagore batatu cyangwa bane, kandi ugasanga nta cyo bimubwiye!Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi Murwanashyaka Oscar avuga ko gusezeranya iyi miryango yabanaga rwihishwa bizaca amakimbirane ashingiye ku mitungo, binahe uburengenzira ku bana. Yagize ati “Bizatuma amakimbirane, ishyari n’urugomo bicika burundu mu miryango. Twahoraga twakira ibibazo bya buri gihe, aho umugore n’umugabo bahozanyaga ku nkeke, abana ugasanga bahababarira, batagira uburengenzira ku mitungo n’ibindi”.
Mangada Jeannette, yatangarije Imvaho Nshya ko yashakanye n’umugabo wari ufite abagore 4, ariko batarashyingiranwe byemewe n’amategeko, baza guhunga mu gihe cya Jenoside mu 1994, aho bahungukiye, ngo we na bakeba be bahoraga mu makimbirane, bapfa imitungo. None ngo gushyingiranwa byemewe n’amategeko abibonyemo inyungu kuko azagira uburengenzira ku mitungo ndetse n’abana be bagahabwa agaciro.
Muri uwo murenge wa Musenyi utuwe n’abaturage 29.791, iyo miryango 220 niyo yonyine yabanaga itarashyingiranywe, mu gihe indi yamaze gusezerana. Ikigaragara ariko ni uko abakobwa bamwe bishyingira bakiri bato, kuko hari nk’uwo usanga afite imyaka 22 gusa, ariko abyaye kabiri. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi Munyaneza Oscar yaboneyeho gushishikariza abaturage kwisunga ibigo nderabuzima bakaboneza urubyaro.
Source: Orinfor
0 comments:
Post a Comment