Duhora tubwirwa n’inzobere mu buzima ko ibiyobyabwenge ari bibi ku buzima, bikarushaho kuba bibi cyane iyo bigeze ku mugore utwite, bitaretse n’umwana atwite.
Nk’uko bisobanurwa ku rubuga rwa internet Aboutkidshealth.ca/en/resources, tukaba tugiye kugaruka kuri bene ibi ibyo biyobyabwenge bishobora kumerera nabi umugore utwite igihe abikoresheje.a) Inzoga n'Umugore Utwite: inzoga ziri mu bintu bigira ingaruka mbi cyane ku mwana ukiri mu nda kuko zituma ikorwa ry’ingingo ze zihazaharira. Umwana ashobora kuvuka afite ibibazo by’umutima, amaguru, amaboko, ndetse no gukura k’ubwonko bwe kugahungabana.
b) Itabi n'Umugore Utwite: itabi rituma umwana adakura neza cyangwa akaba yavuka atagejeje igihe, rishobora kandi kumutera ibibazo by’umutima n’ibyo mu myanya y’ubuhumekero, gutitira intoki n’ibindi.
c) Marijuana n'Umugore Utwite: ituma umwana avukana ibiro bike, ashobora kuviramo imbere mu bwonko, kugira isukari nke mu mubiri ndetse n’umunyungugu wa karisiyumu ukaba muke.
d) Kokayine n'Umugore Utwite: ishobora gutuma inda ivamo, umwana ntakure neza mu nda, umwana kandi ashobora kuvukana umutwe muto.
Mubyeyi rero ubuzima bw’umwana utwite buri mu biganza byawe, itwararike rero wirinde ibiyobyabwenge bityo nawe umuhe amahirwe yo kuzagira ubuzima buzira umuze.
0 comments:
Post a Comment