Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kunywa inzoga nyinshi biza ku isonga mu gutera urushwima

Bavuga ko umuntu arwaye Urushwima cyangwa se Uruho iyo amatembabuzi yo mu nda yabaye menshi cyane noneho bigatuma inda ibyimba cyane. Ibi bigatera umurwayi ufite urushwima guhumeka nabi ndetse no kurya bimugoye. Bimwe mu banyarwanda bazi ko umuntu ufite urushwima aba yararozwe, ariko ibi si byo na gato, kuko urushwima ruterwa n’indwara nyinshi harimo, indwara z’umwijima nka cirrhose , hepatite B,C ndetse n’indwara z’umutima.Uyu ni umwe mu barwayi nasanze mu bitaro bikuru bya Kaminuza I Butare, aho yari arwariye akaba yararwaye cirrhose (umwijima we warabaye nkibuye), naganiriye na we ambwira uko yafashwe .

“Natangiye ndibwa mu nda cyane cyane igice cy’iburyo ndetse nari mfite umuriro , nyuma nibwo naje gutangira kubona mbona amaso yajye araba umuhondo , ngacika intege ndetse nkabona ndi gutakaza ibiro cyane ndi kunanuka cyane nyuma nibwo naje kubona inda iri kubyimba cyane ku buryo iyo ndyamye guhumeka byananiraga mbese bikambera ikibazo.” Yakomeje agira ati “Naje kugana kwa muganga , ku Kigonderabuzima banyohereza hano bambwira ko umwijima wanjye warwaye”. Namubajije niba koko yaranywaga inzoga, maze ansubiza muri aya magambo: “Nanywaga inzoga nyinshi cyane kandi zikaze.“

Maze kuganira na we nifashishije igitabo cyitwa clinical medicine cyanditswe na Proffessor Parveen Kumar, akaba umwarimu mu Ishuri ry’Ubuganga ry’I Londre mu Bwongereza, iki gitabo akaba yaragisohoye mu 2009, 7th edition. Muri iki gitabo bavuga ko indwara zirimo cirrhose , uburwayi bw’umutima ndetse na za Hepatites B,C ari zimwe mu ndwara zitera urushwima. Bakomeza bavuga kandi ko uku kubabara mu nda cyane cyane mu gice cy’iburyo biterwa no kubyimba k’umwijima guturutse kuri izi ndwara, inzoga akaba ari zo ziri ku isonga mu gutera izi ndwara. Mu bindi abarwayi ba “Cirrhose” bagaragaza harimo:

- Kwishimagura umubiri biterwa no kwiyongera kw’imyanda ya “Bilirubin” iba itangiye kwiteka mu ruhu ndetse no mu maso,
- Kugira amabere manini ku bagabo ndetse no kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ,
- Kubura imihango ku bagore ibi bikaba bikomoka ku mihandagurukire y’imisemburo (hormones) mu mubiri w’urwaye ,
- Kubyimba imitsi y’amaraso yo mu nda ,
- Gutakaza umusatsi ,
- Gusinzira cyane ndetse no kugira ikibazo cyo kwitiranya ibintu.

Bumwe mu bufasha baha umurwayi harimo:

- Kuvura uburwayi ubwo ari bwo bwose twavuze haruguru bwateye urushwima,
- Ku barwayi ba cirrhose, bisaba kubagwa bagahabwa undi mwijima muzima ibyo bita “Transplantation” kuko uwo bafite uba warangiritse, ndetse no kuvoma amazi ari mu nda bakayagabanya.

Iyo ntagikozwe umurwayi atakaza ubuzima bwe mu gihe gito .

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo