Mu bihe by’iminsi mikuru usanga abantu batita ku masaha ku buryo hari n’ubwo batamenya ko bagomba kuryama. Dore zimwe mu nama zagufasha kwirirwa neza mu gihe byakugendekeye gutyo nk’uko tubikesha Topsante.f.r
Mbere yo gutangira umunsi wawe akenshi uba wumva utaribushire, gerageza kugaragara bitandukanye n’uko urimo kwiyumva.kugira ngo wirinde ko wasinzira ngo ni byiza ko ukanura amaso yawe cyane, byibura ngo ibi ukabikora mu minota 15 ngo ibi bizafasha amaraso gutembera neza.
Gerageza gushaka ikintu kikurinda umunaniro, ugerageze kandi kudahindura ijwi ryawe risanzwe, indoro ndetse n’uko usanzwe wiyitaho ku mubiri wawe ushake ukuntu ntacyahindukaho na gitoya.
Ifunguro rya mu gitondo naryo ni ingenzi ku muntu waraye ataryamye kuko ngo umubiri uba waraye ukora ntacyo winjiza n’iyo wakinjiza ngo ukaba uba uhita ubikoresha. Aha ngo ni ngombwa cyane kurya ibiribwa bikize ku mavitamine atandukanye, imbuto zihiye ndetse n’isukari ushobora kubona mu mugati cyangwa se ibinyamisogwe.
Ku ifunguro ryawe rya mu gitondo ngo ni byiza kwirinda ibyokurya by’ibinyamavuta ndetse n’amasupu kuko ngo bishobora kugira ikibazo ku gifu cyawe kiba kirimo ubusa ndetse bikanatuma urwara umusinziro umunsi wose.
0 comments:
Post a Comment