Umuco nyarwanda wakoze utihanganira umugore utabyara ndetse ku buryo byari bigoye kumvikanisha ko n’abagabo bashobora kuba intandaro yo kutabyara. Iyi myumvire yo kumva ko umugore ariwe utabyara yagiye ikura mu muryango nyarwanda kugeza ubwo abagore benshi bahohotewe bikabije cyane bimwa uburenganzira bwabo ku mitungo y’abo bashakanye ndetse ntibinagarukire aho kuko benshi muri bahuye n’icyo kibazo bahuye n’ihohoterwa n’itotezwa rikabije.
Aho iterambere mu buvuzi rimaze kugera ku ntera ishimishije, ibi bibazo byo kubura urubyaro byagiye bibonerwa igisubizo hapimwe ibitera ubugumba nk’uko bikunze kuvugwa ku bafite icyo kibazo. Nk’uko byagiye bigaragazwa n’inzobere zitandukanye byagiye bigaragara ko n’abagabo bashobora kuba intandaro yo kutagira umwana mu muryango. Aha abasomyi bacu bashobora kwibaza byinshi ku bituma abagabo nabo bashobora kutabyara dore ko kenshi niyo habaye ikibazo nk’icyo cyegekwa ku bagore aho kugana amavuriro yabugenewe ngo hashakishwe umuti n’imvano y’ikibazo. Kenshi usanga mu byaro byo muri ibi bihugu byacu bikiri mu nzira y’iterambere bagira n’umwihariko wo kubaza abakuru aha ndavuga abapfumu maze nabo bakabashuka babumvisha ukuntu umugore runaka aciye umuryango ko ari umuvumo n’ibindi bitari byiza.Ubugumba cyangwa kutabyara ku bagabo bishobora guterwa n’impamvu z’imiterere y’umubiri w’umugabo aho aba afite imisemburo idahagije, ibibazo bitandukanye ku mubiri we, ibibazo bijyanye n’imitekerereze ndetse n’ibyiyumvo mu mutwe n’imyitwarire. Ku bagabo bageregeza kwitwararika mu myitwarire yabo yaba uburyo bafungura n’uko banywa ndetse n’uburyo babaho muri rusange usanga bagira umubiri ufite ubushobozi bwo gukora intanga ngabo zifite ireme zibasha guhura n’intanga ngabo bigakora urusoro ruvamo umwana.
Dore zimwe mu mpamvu zishobora gukururira abagabo ibyago byo kutabyara:
• Intanga ngabo zidafite ireme bitewe n’uburyo imibonano mpuzabitsina ikorwa. Ibi bigaterwa ahanini no kurangiza vuba (premature ejaculation), kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzatsina, ibibazo bitandukanye mu buzima nko gutuma intanga zidasohoka (retrograde ejaculation), indwara zikomoka ku ruhererekane no kuba amabya yagira inenge n’indwara zituma adakora intanga ngabo neza.
• Indyo mbi idakungahaye mu bitunga umubiri bituma n’amaraso aba make mu mubiri, kubyibuha bikabije, kubatwa n’ibisindisha n’ibindi biyobyabwenge harimo n’itabi bigabanya ubushobozi bw’umugabo bwo kubyara kuko byangiza uturemangingo tuba mu ntanga ngabo
• Gukorera ahantu hari ibyuka bihumanya nk’imiti yica udukoko n’ibindi bintu byo mu nganda nk’uburozi bwitwa lead, amarangi, imirasire y’ibyuma bimwe nk’ibyifashihswa mu buvuzi n’ahandi hatandukanye, mercury, benzene, boron n’ibindi byuma biremereye.
• Abagabo bajya muri sawuna bararye bari menge kuko intanga ngabo zizirana n’ubushyuhe bw’umurengera kuko butuma umubare wazo ugabanuka bityo mu gihe cyo gutera akabariro ntizibe zigifite umuvuduko n’amakarikari atuma zibasha guhura n’intanga ngore ngo bibyare igi rivamo umwana.
• Ingaruka zikomoka kuri kanseri n’imivurirwe yayo. Aha imirasire ikoreshwa mu kuvura no gutwika uturemangingo dutera kanseri byangiza ikorwa ry’intanga ngabo by’umwihariko igihe cyose imirasire yegerejwe amabya.
• Gusaza nabyo biri mu bituma amahirwe y’abagabo yo kubyara agenda agabanuka cyane cyane abageze hejuru y’imyaka mirongo ine.
• Gukora imyitozo ngororamubiri ikaze cyane kandi buri gihe bituma imisemburo ya adrenal steroid iba myinshi maze igatuma imisemburo y’ubugabo iba mike cyane ari byo bituma umugabo atabyara.
• Kubura vitamini C ndetse n’ubutare bwa Zinc mu biryo
• Kwambara imyenda y’imbere ibahambiriye cyane byongera ubushyuhe mu mabya bityo ingano y’intanga ngabo ikagabanuka aribyo bigira ingaruka ku ntanga ze ziba zitifitemo ubushobozi bwatuma zihura n’intanga ngore bigakora urusoro.
• Umunaniro ukabije
Kuri izi mpamvu twavuze hari n’izindi zishingie ku miterere y’amabya zishobora gutuma intanga ngabo ziza zidafite ubushobozi bwo kuba zahura n’intanga ngore ngo bikore umwana. Ntitwakwirengagiza kandi n’indwara zimwe na zimwe nk’imitezi, tifoyide, gripe, ibishyute, mburugu, igituntu, indwara ya brucellosis yibasira amatungo ariko ikanafata n’abantu ndetse n’indwara y’amashamba kuko iyo zitavuwe ziba nyirabayazana wo kutabyara ku bagabo.
Birakwiye ko niba habonetse ikibazo cyo kutabyara bitagomba kwegekwa ku bagore kuko nk’uko bigaragaye n’abagabo bibabaho. Ni byiza ko abashakanye bahuye n’iki kibazo bagomba kujyana kwa muganga bose bagasuzumwa kugira ngo hamenyekane ufite ikibazo maze byorohere muganga kugikemura aho kwirukira muri babandi twita abahanuzi bibwira ko aribo batanga urubyaro.
0 comments:
Post a Comment