Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kuvura umuvuduko ukabije w’amaraso byongera icyizere cyo kubaho

Nk’uko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Ikinyamakuru cyandika ku buzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa JAMA, ngo kuvura umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension) bishobora kongera icyizere cy’ubuzima (esperence de vie).

Nk’uko abakurikiranira hafi ibijyanye n’umuvuduko ukabije w’amaraso babitangaje, ngo ubu bushakashatsi bwakozwe mu myaka ine n’igice hagati y’umwaka w’1985 n’1988 ku bantu bagera ki 4.736 bari bafite hasi y’imyaka 60 bafite kandi ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso. Aba bantu bakaba barakurikiranywe n’abaganga imyaka 22 bahabwa imiti yo kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.

Nyuma y’iri gerageza ku bantu bafite umuvuduko ukabije w’amaraso, abaganga babasabye kujya bafata imiti igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, naho nyuma yo kubakurikirana baza gusanga abasaga 60,2 ni ukuvuga 2.851 baraje gupfa.

Gusa ariko aba bashakashatsi bavuze ko abahawe imiti igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso bakemera gukurikiza amabwiriza, babayeho igihe kinini ugeraranyije n’abatarafashe iyo miti, ku buryo ngo abafashe iyo miti ku gihe cyabo cyo kubaho hiyongereyeho iminsi 158 naho abandi ikaba 105.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo