Kurya ifi ku mugore utwite ngo bituma umwana amenya ubwenge na mbere yo kuvuka, nk’uko byatangajwe n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi.
Nk’uko byashyizwe ahagaragara na psychologies.com, abagore 200 batwite ni bo bakoreweho ubushakashatsi n’itsinda ry’abahanga bo mu gihugu cy’Ubudage, aho basanze abana babo ngo badafite imitekerereze imeze kimwe. Ngo abana rero b’ababyeyi bariye amafi menshi mu gihe bari batwite bagira ubwenge mu mivugire yabo ndetse no mu mibanire n’abandi, ikindi kandi no mu gihe bagiye ku ishuri ngo batandukana n’abandi bana.Aba bashakashatsi bakaba barageze kuri ibi ubwo bakurikiranaga ababyeyi bagera kuri 200 bamaze ibyumweru 20 batwite ni ukuvuga amezi 5, ndetse n’urureri rw’abana babo mu gihe bari bamaze kuvuka.
Ibi rero ngo bikaba bikomoka kuri acides gras 3 na 6 biboneka mu mafi, bityo rero ngo kuba abagore batwite barya amafi ngo bigira impinduka nziza ku mwana aba azabyara, bityo rero ngo ingano y’izi acide mu mubiri w’umugore utwite uko byagenda kose igira ingaruka ku bwenge bw’umwana mu gihe abaye mukuru.
Babyeyi rero murumva ko kumenya ubwenge ku bana banyu mubifitemo uruhare runini bitewe n’amafunguro mufata mu gihe mutwite.
0 comments:
Post a Comment