Ushobora kuba ubona abantu biyanditse cyangwa bishwaratuye ku maboko, mu ijosi, mu maso n’ahandi . Muri iki gihe biraharawe cyane aho usanga bikunda gukorwa n’urubyiruko. Ibyo bikaba ari byo bita imyinunguture cyangwa Tatouage mu rurimi rw’igifaransa. Ariko uretse kubirebesha amaso gusa, waba uzi tatouage icyo ari cyo ndetse n’ingaruka zabyo ku buzima ? Umuganga.com twabikuviriye imuzi.
Tatouage ni igikorwa kibaho mu buzima, kirangwa no kwiyandika ku mubiri hatoborwa utwenge duto two kuva ku burebure bwa milimetero 1 kugera kuri 2, dushyirwamo imiti ihindura ibara ry’uruhu, ahanini hagamijwe gukora ishusho y’icyo umutu aba yifuza, wenda kubera impamvu zitandukanye zijyanye n’igihe agezemo. Ibyo ni nk’urwibutso rw’urugendo wagize, mwibarutse akana se, wibuka wenda umuntu wakundaga mutakiri hamwe n’ibindi byinshi bigendanye n’icyo umuntu ashaka.Nk’uko tubikesha urubuga www.ehow.com, ngo ingaruka za tatouage zaba ari nyinshi kandi zitoroshye. Aha, uru rubuga rukomeza rutangaza nko kuba umuntu yabyimbirwa, kwandura indwara nka hepatite B na C, herpes ndetse n’agakoko gatera SIDA(VIH),ari na yo mpamvu byagakwiye gutekerezwaho cyane mbere yo kubikora.
Ehow.com kandi ntiyatereye aho itwereka ingaruka zo kwiyandika ku mubiri gusa, ahubwo ikomeza itwereka n’ubundi buryo bwo kuzirinda igihe uhisemo gukora iki gikorwa.
Ivuga ko ukora iki gikorwa, ni ukuvuga uwandika ku mubiri (tatoueur),mbere yo gutangira iki gikorwa agomba gukaraba neza ibiganza, kwambara ibirinda intoki byabugenewe (gants de chirurgie), gutunganya ahanagura kandi yoza ibikoresho nyuma ya buri gikorwa no koza uruhu aho agiye kwandika akoresheje imiti n’amazi yabugenewe kugira ngo yice udukoko dushobora kwinjira mu mubiri, noneho igihe arangije akaba yashyira igipfuko ahanditswe kugira ngo hakire neza kandi arinde udukoko kuba twakwinjiramo.
Uwanditsweho kandi na we, ehow.com ikomeza itubwira ko agomba gukoesha ibikoresho byica udukoko dutera indwara ariko akirinda alchool. Gupfuka igikomere byo ni ukuvuga ahanditswe n’igipfuko cyumutse (pensement sec) mu gihe cy’icyumweru, ukahomora ukoresheje amavuta yabugenewe mu kumisha ibikomere vuba (creme cicatrisante), kutajya ku zuba cyane no kwirinda kwiyuhagira igihe kigera ku kwezi mu rwego rwo kurinda amazi kwinjira mu gikomere.
Abakunda kwiyandikaho rero, ngo ni byiza kurinda ubuzima icyabuhungabanya,waba uhisemo kubikora kandi ukegera umwanditsi ubisobanukiwe, byaba hari ingaruka bikuzaniye ukegera muganga ubihugukiwe akaguha ubufasha.
0 comments:
Post a Comment