Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Wakora Iki Urumwe n'Uruyuki Cyangwa Ivubi

Kurumwa n’uruyuki cyangwa ivubi ntabwo bikunze gutera ibibazo cyane, uretse nk’igihe habayeho kubyimbirwa gukabije. Uku kurumwa ariko na none ntabwo koroshye kuko uburibwe bwuzuye imisonga usanga bwibasiye uwrumwe n’izi nigwahabiri.

Inama zo kwirinda:

Niba warumwe n’uruyuki cyangwa ivubi, ntuzajye hanze n’ibirenge bitambaye inkweto.

Ujye ushyira ibyo kurya cyangwa kunywa mu gikoresho cyabugenewe kandi wirinde indabo n’imyanda ko byegera cyane aho utuye.

Ni byiza gukinga inzugi n’amadirishya, ahanini ukoresheje inzitiramibu.

Niba ubonye ako gasimba (inigwahabiri), ntiwinyeganyeze mu buryo buhubutse. Gerageza kukirukana ariko ugacungira hafi kandi ubyitwaremo neza.

Niba uruyuki cyangwa ivubi ryakuriye, gerageza gukuramo urubori neza, ukoresheje urwara cyangwa se akandi kuma kabugenewe. Ahongaho urubori rwinjiriye ushobora kuhashyushya warangiza ugasigaho amavuta yabugenewe. Uramutse ukoze ibyo bikagira ingaruka zidasanzwe nk’ikibazo cyo guhumeka, ngo ni byiza ko wakwihutira kugana kwa muganga, nk’uko tubikesha urubuga rwa Top sante.

Uru rubuga rukomeza rutanga inama ko niba umuntu abonye ahantu hari utwo dusimba nk’inzuki n’amavubi atabyegera kuko bishobora kumugwa nabi. Ngo niba ari inzuki, byaba byiza ahamagaye abavumvu babigize umwuga kuko bo bazitwara kandi bikabashimisha. Ngo igihe ari ubundi bwoko bw’udukoko turyana nk’amavubi tubaye twinshi, ngo ni ngombwa kwiyambaza abatabazi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo