Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Udukoko Tuzerera mu Nzu nijoro Twongera Ubukana bw'Asima

Utu dukoko dukunda kuza nijoro dushobora kugira ingaruka mu mihumekere y’umuntu ndetse tukaba twamutera indwara zirimo nka asima cyangwa rhinites. Izi zombi zikaba ari indwara zifatira mu myanya y’ubuhumekero. Utu dukoko rero turimo n’imbeba tuba dushaka ahantu hahehereye (humide) kandi hari ubushyuhe.

Urubuga www.doctissimo.fr rwanditse ino nkuru ruvuga ko bitewe no kuba utu dusimba tuba ahantu hafite ubuhehere n’ubushyuhe, dushobora kuba twatwara umwuka bityo ku bantu n’ubundi bagira ikibazo cyo kuwugira ari muke, bikababera ikibazo mu ijoro.

Mu bushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko abantu bane kuri batanu bakunze guterwa ubwoba n’utu dusimba kandi indwara ya asima izirana no kwikanga kuko bihita bituma umuntu abura umwuka.

Ikindi kandi nko ku bantu batinya imbeba na yo ishobora kuba intandaro yo kubura umwuka kuko mu ijoro zikunze gucaracara mu nzu.
Hari igikunze gutuma utu dukoko twigwiza mu nzu nko kuba ibyo kurya byamenetse mu nzu mu gihe cyo kurya nyuma ntibize gukurwaho ngo hasukurwe bishyirwe ahagenewe imyanda. Ikindi ni ukubika ibintu biribwa mu cyumba, aho uryama cyangwa se hafi y’aho uryama.

Mu gihugu cyacu imbeba zikunze kuba nk’andi matungo kandi ubundi ntizakagombye kugeza n’aho ziducura umwuka nk’aho hari umusaruro wundi zaduha. Hari uburyo bwo kuzirinda harimo kuzigurira umuti wazo wo kuzica n’ibindi.

Gusa niba ushaka kwirinda udukoko twinshi mu nzu yawe, gerageza kugira isuku mu nzu no mu bubiko bw’imyaka kandi igihe byabaye ni ngombwa gufata izindi ngamba zo kurwanya utu dukoko ugura imiti yabugenewe (insecticides).

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo