Mu gihe Filimi yitwa Shame ivuga ku kuba imbata y’imibonano mpuzabitsina yashyirwaga ahagaragara mu gihugu cy’u Bwongereza, Jeff Leach, Umwongereza uzwi nk’umukinnyi w’amafilimi asetsa (comedien) yaboneyeho umwanya wo gutangaza ku mugaragaro ko ashaka guhindura ubuzima bwe mu byerekeranye no gukora imibonano mpuzabitsina akiha icyerekezo.
Nk’uko urubuga rwa internet 7sur7.be dukesha iyi nkuru rubitangaza, ngo uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko amaze kuryamana n’abagore bagera kuri 300.Jeff avugana na BBC yatangaje ko mu cyumweru kimwe aryamana n’abagore 10 batandukanye. bityo ngo akaba adashimishijwe no gukomeza kuba mu buzima nk’ubu nubwo ngo abona gukunda umugore umwe bakaba babana bitazamworohera.
Iki gitekerezo akaba yarakigize nyuma yo kubona bagenzi be bangana mu myaka barubatse ingo zigakomera ndetse bakagira n’abana, akaba na we yifuza kureka ubusambanyi hanyuma akabaho mu buzima busanzwe na we akagira umuryango nk’abandi.
0 comments:
Post a Comment