Imineke iri muri bimwe mu biribwa by’ibanze ku bantu batari bake ku isi. Igihe rubonetse, umuneke ngo ni urubuto rwa kabiri rufite akamaro ku mubiri w’umuntu.
Umuneke ufite akamaro kanini ku bijyanye n’ibibazo by’umutima ndetse ngo unafasha mu itembera ry’amaraso, gutera k’umutima ndetse n’igogorwa ry’ibiryo.Umuneke kandi ukungahaye kuri vitamin C, ituma umubiri w’umuntu ugira ubudahangarwa ikanarinda indwara zandura, ndetse na fer ituma amaraso yiyongera ndetse akanatembera neza mu mubiri.
Kuba ukungahaye kuri vitamin B6 kandi bituma umuneke ugira akamaro mu kugabanya isukari mu mubiri kugera ku rugero rukenewe ndetse no mu kongera abasirikare b’umubiri.
Umuneke rero ni urubuto rw’ingenzi, ukaba ugomba kutabura ku ifunguro cyane cyane ku bana badakunda kurya, ku bantu bakunda gukora siporo ndetse no ku bantu bakora imirimo ivunanye.
0 comments:
Post a Comment