Umwongerezakazi Gemma Barker w’imyaka 19 yihinduye umuhungu kugira ngo atsinde irari yagiriraga bagenzi be ryo gukorana imibonano mpuzabitsina na bo. Nk’uko tubikesha The Telegraph, uwo mukobwa yifashishije imyenda n’ingofero yaboshye agendeye ku masura y’ibyamamare mu mupira w’amaguru no muri Sinema agiye guterereta abo bana b’abakobwa b’inshuti ze kugira ngo bazahite bamwemera.
Iyo yambaraga iyo myambaro, abamubonaga bagira ngo ni umuhungu bityo akazajya yiyegereza abakobwa akanabaha za rendez - vous bitamugoye.Gemma bwa mbere yabanje kwambara ibyo yakoze yifashishije isura ya Aoron Lampard, icyamamare mu gukina Sinema kuko yari azi neza ko Aoron yakundwaga n’uwo mukobwa w’imyaka 16 bagendanaga, bityo aramwegera amuha impano amubwira ko amukunda anamuha rendez-vous, umukobwa na we ati “nkuboneye hafi kuko naragukundaga ariko nkabona umustar nkawe atanyemera”. Igihe cyarageze bahurira ahantu aryamana na we yizeye ko ari cya cyamamare mu masinema aryamanye na we.
Gemma Barker ntiyaherukiye aho kuko yaje no guteka imitwe ku mukobwa w’imyaka 15 bagendanaga na we agahora amwifuza, maze nk’uko yari azi ko we akunda Connor Mc Cormack, wamamaye mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Shamrock Rovers (Irland), maze na we ntiyatinda kumwemerera kuryamana na we. Ku bw’amahirwe make, bigaragura mu buriri isura yari yambaye (masque) y’icyo gihangage ivamo, umukobwa abona ko Atari Cormak, ahubwo ko ari ya nshuti yabo.
N’ubwoba bwinshi, Gemma yatanze ibisobanuro bidashyitse asaba imbabazi mu genzi we, amubwira ko yabitewe n’ikiyobyabwenge yahawe ku ngufu na Luke Jones, ariko uwo mukobwa ntiyanyuzwe n’ibisobanuro yahawe na Gemma, ahubwo n’uburakari bwinshi ahita ahamagara polisi maze imuta muri yombi.
Ageze kuri polisi yategetswe gukuramo imyenda, maze bigaragara ko ari umukobwa. Twababwira ko ubu aregwa icyaha cyo kwiyitirira abantu n’icyo guhohotera abana bari munsi y’imyaka 18 iki kikaba icyaha gikomeye mu mategeko ahana y’Ubwongereza, ku buryo kimuhamye ashobora gukatirwa igihano kitari munsi y’imyaka25.
0 comments:
Post a Comment