Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Karesha Amamesa Unamenya Ingaruka Zayo

Nubwo amavuta y’amamesa ari kimwe abantu bifashisha mu kurunga amafunguro yabo, ngo afite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu ndetse no ku nyamaswa ziboneka aho ibiti bivamo amamesa bihinze. Gusa ngo nubwo bimeze bityo, inzego zitandukanye zirimo n’abakora ibyo kurya ndetse n’abakiriya babo ntibabiha agaciro kanini.

Ubushakashatsi mu by’ubuzima bugaragaza ko abantu bafata aya mavuta ku bwinshi bishobora kubatera indwara z’umutima. Nubwo bimeze bityo, ngo abantu babyibushye bakoresha amavuta y’ubuto (vegetable oil) ngo ntibashobora gufatwa n’indwara z’umutima zikomoka ku mavuta ku buryo bworoshye.

Amamesa akungahaye kuri vitamine K kandi ngo ni byiza ko ababyeyi batwite bayakoresha kuko abatera ubuzima bwiza bo n’abana babo. Ikindi kandi ngo amamesa atukura akungahaye kuri vitamine A irinda ubuhumyi kandi ikanafasha ko umwana akura neza.

Abahanga mu bya siyansi bo bahamya ko amamesa nta kibazo atera cy’ubuzima ndetse bakongeraho ko amamesa nta kibazo cy’amaraso atera.

Ibigo bishinzwe indwara z’umutima, ibihaha, amaraso ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), kimwe n’ibindi bigo by’ubuzima basaba abantu gukoresha amamesa inshuro nke zishoboka mu rwego rwo kwirinda indwara.

Abakoresha amamesa bayakundira cyane cyane kuba ari yo ahendutse kurusha amavuta aturuka kuri soya n’ibindi bimera.
Ibiti bivamo amamesa biboneka cyane muri indonesiya aho bisaba ko hifashishwa ifasi nini kugira ngo babashe kubona umusaruro utubutse.

Iki gihingwa kandi ngo ni kimwe mu by’ingenzi mu bigize ibyoherezwa mu mahanga bivuye muri Indoneziya dore ko mu 2001 byatanze akayabo k’amafaranga angana na biliyoni 2.1 z’amadolari ya Amerika.

Ibiti bivamo amamesa (palmier mu rurimi rw’igifaransa) byonona ubutaka ndetse n’amazi bitewe n’ibyo bikenera (pesticide) kugira ngo bitange umusaruro mwiza.


Tubikesha: www.coconutresearchcenter.org

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo