Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Wari uzi ko ibihaza byakuvura Stress

Ibihaza cyangwa se imyungu ni imboga zihingwa cyangwa zikimeza mu murima, ariko ugasanga zidakunze kuribwa n’abantu benshi.

Izi mboga ngo zagufasha gukira stress igihe uziriye hafi ya buri gihe cyane cyane abantu bagira umunaniro uterwa no gukora cyane, umubiri ukananirwa by’umwihariko abantu bakoresha ubwenge.

Nk’uko bitangazwa n’Umuvuzi gakondo Mukanshimiye Collette, ngo iyo bariye ibihaza bibafasha gushira uwo munaniro kuko usanga akenshi umuntu ufite stress atagira ubushake bwo kurya. Iyo rero ariye ibihaza bimufasha mu igogora ry’igifu agasonza vuba maze akumva ashatse kurya bityo akaruhuka mu mutwe.

Izi mboga ngo n’ubwo abantu benshi badakunda kuzirya ariko ngo ni ngombwa kuko atari stress zivura gusa ahubwo ngo byifashishwa no mu kuvura zimwe mu ndwara z’abagore zirimo kutishima mu gihe cyo gutera akabariro.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo