Nkuko tubikesha abashakashatsi b’inzobere mu kuvura indwara z’uruhu bo muri Kaminuza ya Witten-Herdecke mu gihugu cy’u Budage, batangaza ko burya kurya ibiryo bikize ku mboga rwatsi ndetse ukarya imbuto zihagije byaba bitera kugira uruhu runoze ndetse rufite ubuzima bwiza cyane.Burya iyo umuntu akunda kurya imboga rwatsi ndetse n’imbuto zihagije uruhu rwe rugenda rurushaho guhehera kandi rukarushaho kurambuka.
Muri ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bagore 52 bafite ikigereranyo cy’imyaka hagati ya 25 na 45, Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ku abagore bose bakorewe ho ubushakashatsi 39% by’abagore baryaga imbuto n’imboga ku buryo buhagije, uruhu rwabo rwiyongereye mu itembera ry’amaraso yo mu uruhu kandi barushijeho kugira uruhu rubobereye ku buryo bubereye amaso y’urureba.
Kugira ngo kandi urusheho kurinda uruhu rwawe kandi rurusheho kurushaho kuba rwiza, ukaba usabwa kunywa amazi ahagije, ukarya amafunguro akize ku binure ariko nturenze urugero.
Kurya imboga rwatsi ndetse n’imbuto zihagije kuri buri funguro byagufasha kugira ngo uruhu rwawe ururinde kumagara kandi rurusheho kuba rwiza bitangaje.
Baza Shangazi
Urwego News
Kurya imbuto n’imboga rwatsi byatuma Ushobora kugira uruhu rwiza
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment